Mu mupira w’amaguru w’iki gihe, VAR (Video Assistant Referee) ni imwe mu ngingo zikunze guteza impaka, aho abafana n’abatoza badahwema kuyivugaho.
Muri Round ya Kane ya FA Cup kudakoreshwa kwa VAR bikomeje kugarukwaho
cyane, kuko iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa guhera muri Round ya Gatanu
aho abari kuyigarukaho bari guhamya ko imikino ya FA Cup itarimo VAR ariyo
iryoshye.
Hari bamwe bishimiye ko VAR itakoreshejwe,
ariko hari n’abatishimiye ibyemezo bimwe na bimwe byafashwe n’abasifuzi,
bakibaza niba ubunyamwuga bwaragumye ku rwego rwo hejuru cyangwa niba kutabaho
kwa VAR kwagize ingaruka mbi ku irushanwa itakoreshejwemo.
Umutoza wa Brighton, Fabian
Hurzeler, ni umwe mu bashimishijwe no kuba VAR itarakoreshwa muri FA Cup, kuko byatumye abantu bishimira umukino uko wakinwe nta nkomyi. Ikipe ye
yatsinze Chelsea igitego cyatsinzwe na Tariq Lamptey,
nyamara iyo VAR iba ihari, cyashoboraga gukurwaho kubera uko ikiganza cye cyari
cyagize uruhare muri icyo gitego.
Hurzeler
yabwiye BBC Sport ati: "Uko ni ko umupira w’amaguru ugomba
kumera. Iyo VAR ihari, umupira utakaza ibyishyimo byawo. Uyu
munsi twagize ibihe byiza, buri wese yemeranya nanjye ko byari byiza.
Igitego kikimara kwinjira umusifuzi akacyemera buri wese yishyimye cyane kuko
ntawari ufite impungenge ko kiza kwangwa na VAR.
Ndishimye ko byagenze gutyo."
Ku rundi ruhande, umutoza wa Chelsea,
Enzo Maresca, yavuze ko ikipe ye yari gukomeza muri FA Cup iyo
VAR iza kuba ihari. Yagize ati: "Ntekereza ko byagaragaraga ko twatsinzwe
igitego cy’ikiganza. Mu minsi ibiri cyangwa itatu ishize,
habayeho ibyemezo byinshi bitavugwaho rumwe kubera kutabaho kwa VAR, kandi
biduha ibibazo bikomeye."
Yongeyeho ati: "Ariko na none, rimwe na rimwe na VAR
ihari, ntuba uzi niba yakwemeza niba ari igitego cy’ikiganza
cyangwa igitego cyemewe, Ntabyo tuzi. Muri uyu mwaka twabonye
ibihano byinshi bitewe no gukoresha umupira ikiganza, ariko rimwe na rimwe
VAR ntibihamye."
Ndetse n’umutoza wa Manchester United,
Ruben Amorim, yemeye ko igitego cya nyuma cya Harry
Maguire yatsinze Leicester City cyari ukurarira,
bityo nticyari gukomeza kwemerwa iyo VAR iba ihari.
Muri Round ya Kane ya FA Cup, VAR
ntiyakoreshejwe kubera ko iyi tekinoloji ikoreshwa gusa guhera muri Round ya Gatanu y’iri rushanwa. Ibi bivuze ko hari ibyemezo byafashwe nta
bushishozi bwa tekinoloji, bikaba byarateje impaka nyinshi.
Mu mikino yabaye ku wa Gatandatu honyine
habayeho ibibazo byinshi byavuzweho, kandi hari indi mikino itanu iteganyijwe
mu minsi itatu iri imbere, aho nabwo hashobora kuboneka impaka nk’izi.
Kutabaho kwa VAR byatumye hari ibyishimo by’ako kanya ku bitego byatsinzwe, aho abantu bizihizaga ibitego batikanga ko bishobora kuvanwaho. Ariko nanone, ibi byateje impaka ku byemezo byafashwe nabi, bituma habaho ibibazo bikomeye mu makipe yatsinzwe bitewe n’amakosa y’abasifuzi.
Abari gukurikirana imikino ya FA Cup itarimo ikoranabuhanga rya VAR bari kwemeza ko ariyo iryoshye kurenza iyo iri koranabuhanga ryifashishwamo
TANGA IGITECYEREZO