Kigali

Umuteramakofe yitabye Imana nyuma y’Icyumweru yivuza ingumi yamuvushije amaraso mu Bwonko

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/02/2025 10:31
0


Umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Ireland, John Cooney yitabye Imana nyuma yo kumara Icyumweru yivuza ingumi yakubiswe na Nathan Howells wo muri Wales, ikamuviramo kuva amaraso mu Bwonko.



Umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Ireland, John Cooney, wari ufite imyaka 28, yitabye Imana nyuma yo gutsindwa na Nathan Howells wo muri Wales mu mukino wabereye i Belfast ku wa Gatandatu w’Icyumweru cyashyize.

Cooney yagize ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko (intracranial haemorrhage), bituma abaganga bamusuzuma byihuse maze bamwohereza mu bitaro bya Royal Victoria Hospital i Belfast. Nyuma yo kubagwa, yamaze Icyumweru arwana n’ubuzima, ariko ku bw’amahirwe make, byarangiye yitabye Imana.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MHD Promotions, abategura imikino y’iteramakofe ku ruhande rw’umuryango we, bagize bati: “Ni agahinda kenshi dutangaje ko nyuma y’Icyumweru cyose arwana n’ubuzima, John Cooney yitabye Imana. Umuryango we, harimo ababyeyi be n’umugore we w’isezerano Emmaleen, bashimiye abaganga bagerageje uko bashoboye kugira ngo barengere ubuzima bwe, ndetse n’abamwoherereje ubutumwa bw’inkunga n’amasengesho.

Yari umwana mwiza, umuvandimwe mwiza n’umukunzi mwiza. Tuzahorana urwibutso rwiza rwe. RIP John ‘The Kid’ Cooney.””

Cooney yari umukinnyi ukomeye wari ufite igikombe cya Celtic Super-featherweight. Yari yagitwaye mu Gushyingo 2023, nyuma yo gutsinda Liam Gaynor mu gace ka mbere k’umukino wabereye muri 3Arena i Dublin, ubwo yari ku rutonde rw’imikino ya Katie Taylor na Chantelle Cameron.

Nyuma yo kugira imvune y’ikiganza yamusabye umwaka wose wo kuruhuka, Cooney yari yagarutse mu kibuga mu Kwakira 2024, atsinda Tampela Maharusi wo muri Tanzania mu mukino wabereye i Londres.

Mu mukino we wa nyuma, yari yagiye gukina nk’uwarwaniraga kugaragaza ko agifite ubushobozi bwo kwitwara neza, ariko birangira urwo rugamba arutsinzwe nabi cyane ubwo yakubiswe igumi igatuma ava amaraso mu bwonko.

Barry McGuigan, wahoze ari umukinnyi ukomeye w’iteramakofe akaba n’umushoramari w’imikino, yavuze ko bitangaje kubona umuntu w’imyaka 28, wari mu bihe byiza by’ubuzima, apfa atunguranye.

Urupfu rwa John Cooney ni igihombo gikomeye ku iteramakofe, cyane ko yari umwe mu bakinnyi bato bari bafite icyizere cyo kugera kure muri uyu mukino. Urwibutso rwe ruzahora mu mitima y’abakunzi b’uyu mukino.

 

Umukinnyi w'iteramakofe yitabye Imana nyuma yo kumara icyumweru yivuza ingumi yakubiswe ikamuviramo kuva amaraso mu bwonko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND