Kigali

Trump yafashe ingamba zo kurandura ivangura rikorerwa abakristo muri Amerika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/02/2025 17:52
0


Perezida Trump yashyize umukono ku iteka ryo kurandura ivangura rikorerwa Abakirisitu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashyiraho itsinda riyobowe na Pam Bondi kugira ngo ribikurikirane.



Ku wa 6 Gashyantare 2025, Perezida Donald Trump yashyize umukono ku iteka rigamije kurandura ivangura rikorerwa Abakirisitu mu nzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Yashyizeho itsinda riyobowe na Minisitiri w'Ubutabera, Pam Bondi, rifite inshingano zo gukurikirana no guhana byimazeyo ibyaha byibasira Abakirisitu n'ibikorwa byo kwangiza ibyabo muri sosiyete. 

Perezida Trump yavuze ko bazakora ibishoboka byose mu kurengera uburenganzira bw'Abakirisitu n'abandi bemera imyemerere mu gihugu hose.

Reuters ivuga ko iri teka rije rikurikira ijambo Perezida Trump yavugiye mu Nama y'Igihugu y'Isengesho, aho yagaragaje impinduka mu mubano we n'idini nyuma y'ibitero bibiri by'ubwicanyi byamugabweho ariko ntibihirwe. 

Yashimangiye ko azaharanira kurengera Abakirisitu bahura n'akarengane, anenga ubutegetsi bwa Biden kuba bwarakurikiranye abemera imyemerere yabo ndetse n'abaharanira kurwanya gukuramo inda. 

Yongeyeho ko azashyiraho komisiyo nshya ishinzwe ubwisanzure mu by'idini ndetse agasubizaho ibiro byari bihari mu gihe cya manda ye ya mbere, byayoborwaga na Rev. Paula White.

Izi ngamba zafashwe na Perezida Trump zishobora guteza impaka zijyanye n'itandukaniro riri hagati ya leta n'idini, ndetse zikaba zishobora guhura n'imbogamizi zishingiye ku mategeko. Abakurikiranira hafi ibya politiki n'idini muri Amerika baribaza ku ngaruka izi ngamba zishobora kugira ku bwisanzure bw'imyemerere no ku mikorere y'inzego za Leta. 


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND