Nyuma y'iminsi ibiri Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakiriye intumwa z’inama y’Abepiskopi muri DRC, Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifatanyije n'Ihuriro ry'Amadini ya gikristu, birateganya guhuriza ku meza y'ibiganiro Abanyekongo barimo n'abagize umutwe wa M23.
Inkuru dukesha ikinyamakuru La Croix International ivuga ko, inama y’Abepiskopi muri Kongo (CENCO) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amadini ya gikristu muri Kongo (ECC), batangaje ko ibiganiro bikenewe kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo gikemuke.
Myr Nshole Donatien, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi, yavuze ko iyi foromu yateguwe itagamije gusa gushaka inzira yo kuva mu makimbirane, ahubwo igamije guhuriza hamwe Abanyekongo bose kugira ngo bashakire hamwe umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke.
Yavuze ko gahunda z’amahoro zidakwiye kuba zishingiye ku guhuriza abahanganye mu ntambara, ahubwo zigomba kuba zishingiye ku bwumvikane bw’abaturage bose mu gihugu.
Abayobozi ba Kiliziya Gatolika n’Ihuriro ry’Amadini ya gikristo muri Kongo bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bagire uruhare mu kugarura amahoro n’umudendezo. Ibi bikaba biri mu rwego rwo kubaka igihugu kizira amakimbirane.
Ku ya 5 Gashyantare 2025, amatorero yombi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, aho batangaje ko bifuza ko ibiganiro by’amahoro bigomba kwitabirwa n’ingeri zitandukanye zose z’Abanyekongo, zirimo abayobozi ba politiki, sosiyete sivile, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Bemeje ko ibiganiro bizafasha mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke.
Nubwo hari impaka ku bijyanye n'uburyo bwo kuganira n'inyeshyamba za M23, CENCO na ECC bemeza ko uruhare rwabo ari uguhuza impande zose mu rwego rwo kugera igihugu ku mahoro arambye.
Pasiteri Éric Nsenga, umunyamabanga wa ECC, yagize ati: "Uburyo bwacu bw’ibiganiro bugamije amahoro arambye, kandi nta mahoro ashobora kugerwaho hatabariwemo abafatanyabikorwa bose."
Nubwo Perezida Tshisekedi yanze ku mugaragaro kugirana imishyikirano na M23, avuga ko umutwe w’iterabwoba utagomba kugira uruhare mu biganiro, Kiliziya Gatolika n’Ihuriro ry’Amadini ya gikristo muri Kongo bameza ko bagomba gushyigikira gahunda yo kubaka amahoro arambye n’umutekano muri Kongo no mu karere k'Ibiyaga Bigari.
TANGA IGITECYEREZO