Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yasanze mugenzi we Manzi Thierry muri Libya mu ikipe ya Al Ahly Tripoli nyuma y'uko atandukanye na FC Kryvbas Kryvyi Rih.
Kuwa Kane ni mugoroba ni bwo uyu mukinnyi yatangaje ko yatandukanye na FC Kryvbas Kryvyi Rih nyuma y'umwaka n'igice ayigezemo ariko ntabwo byatinze ko ahita yerekeza mu ikipe nshya ya Al Alhli Tripoli.
Ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya ayisanzemo mugenzi we bakinana mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Manzi Thierry uyimazemo imyaka ibiri n’umutoza Didier Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.
Iyi kipe iri mu zikomeze muri Libya dore ko ariyo ikunze gusohokera iki gihugu mu mikino Nyafurika nk'aho ubu muri CAF Confederation Cup yageze mu ijonjora rya kabiri ry'ibanze igakurwamo na Simba SC.
Asanze Al Ahli Tripoli iri kumwanya wa 1 ku rutonde rwa shampiyona aho irusha amanota 8 ikipe ya Al Madina iyikurikiye mu itsinda ryo mu gace ka Tripoli iherereyemo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 ukina mu kibuga hagati yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014. Yakiniye kandi Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.
Nyuma yaho yaje kwerekeza i Burayi, akinira amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu, KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri akayivamo yerekeza muri FC Kryvbas Kryvyi Rih.
Bizimana Djihad yasinyiye Al Ahli Tripoli
Al Alhli Tripoli yahise imutangaza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo
TANGA IGITECYEREZO