Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo nka ‘Ndabigukundira’, Yvanny Mpano yatangaje ko yabaye umunyeshuri wa Mavenge Sudi mu gihe cy’umwaka n’igice ubwo yabarizwaga muri ‘Band’ ye yakoreraga ibitaramo hirya no hino mu Rwanda.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kibanze cyane ku rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka 10, ndetse n’abantu bagiye bashyigikira impano ye.
Uyu musore avuga ko gukora umuziki byabaye amahitamo ya kabiri, kuko yabanje kugerageza gukina umupira w’amaguru, ariko akazitirwa n’imvune yagize.
Avuga ariko ko kuririmba byari ibintu yiyumvagamo, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, kugira ngo abashe gukuza impano ye.
Yavuze ko akimara kuva ku ishuri, yakoranye n’ibigo binyuranye yigisha amasomo y’umuziki, ariko yumvaga akeneye no kuba iruhande rw’abanyamuziki bakomeye kugira ngo bazafashe kumucira inzira nk’umuhanzi wigenga.
Aha niho avuga ko yakoranye cyane na Mavenge Sudi, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gutandukana nawe. Ati “Mavenge Sudi nabaye mu itsinda rye ryitwa ‘Urukatsa’, mbese nabaye mu itsinda ryafashaga Mavenge Sudi. Twahoranaga akazi, twabaga turi ahantu henshi, kuko ni umuntu ukomeye.”
Yavuze ko bataririmba cyane umuziki wa Live mu bitaramo byose banyuranyemo na Mavenge Sudi, kandi ko kenshi muri ‘Band’ yabaga ari kumwe n’abana babiri ba Mavenge Sudi.
Yvanny Mpano yavuze ko bakoze ibitaramo byinshi hirya no hino mu gihugu, ndetse bagiranye ibihe byiza birimo no kuririmba mu bukwe. Akomeza ati “Mavenge Sudi twagiranye ibihe byiza, menya kwihangana no gukora umuziki nk’ibisanzwe. Hamwe, baratwishyuraga, ahandi ntibatwishyure.”
Uyu muhanzi yibuka ko yamaranye na Mavenge Sudi umwaka n’igice, mu gihe yari akiba mu rugo iwabo. Kandi yishimira ko amafaranga yagiye akusanya arikumwe na Mavenge Sudi, ari nayo yahereyeho akora umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ati “Nari mfite intego yo kuzakora imiziki yanjye nk’uko byahoze, rero nafashe ariya mafaranga yose ndikorera. Nagiye mbihuza gacye gacye, mbona amafaranga yo gukora indirimbo zanjye bwite, nshaka abacuranzi beza, mbese navuga ko nabikoze mu buryo bwiza.”
Yvanny Mpano ashimangira ko amafaranga yatangiranye umuziki yayakuye mu bikorwa binyuranye yagiye akorana na Mavenge. Ati “Navuga ko igishoro cyo gukora umuziki cyavuye muri ibyo bikorwa byose nakoranyeho na Mavenge Sudi, n’ubwo hari n’ahandi hantu hatandukanye.”
Yvanny Mpano ni umuhanzi w'umunyarwanda uzwi mu njyana ya R&B na Afrobeat. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ndabigukundira", yashyize hanze mu mwaka wa 2023.
Mu zindi ndirimbo ze zikunzwe harimo "Nyuma Yawe", "Mama Lolo", na "C'est la vie" yakoranye na Social Mula., Umuhigi" yasohoye mu mwaka wa 2024 n’izindi.
Mu buzima bwe bw'ubuhanzi, Yvanny Mpano yagiye agaragaza ubuhanga mu guhanga indirimbo zifite amagambo akora ku mitima ya benshi, bikamuhesha abakunzi batari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Muri iki gihe ari kwitegura kujya gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi w’Abakundana ‘Saint Valentin’ kizaba tariki 14 Gashyantare 2025.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi azaba ataramiye muri uriya mujyi, ndetse ni nabwo bwa mbere azaba yuriye indege. Ariko mu myaka 10 ishize yakoreye ibitaramo mu Burundi, muri Uganda n’ahandi.
Mavenge Sudi wabereye ikiraro Yvanny Mpano, ni umuhanzi w'umunyarwanda uzwi cyane mu ndirimbo za gakondo na karahanyuze.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Gakoni k'Abakobwa", "Ku Munini", na "Kantengwa". Izi ndirimbo zatumye amenyekana mu Rwanda no mu karere.
Mu 2021, Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo nyinshi yaririmbaga atari ize bwite, ahubwo ari iz'umuhanzi witwaga Kayitare Gaetan, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko yashakaga kubungabunga ibihangano by'inshuti ye kugira ngo bitazibagirana, ndetse asaba imbabazi ku bwo kutabitangaza mbere.
Nubwo indirimbo nyinshi yaririmbaga atari ize, Mavenge Sudi yagize uruhare rukomeye mu gusigasira umuco nyarwanda no kugeza ku bakunzi b'umuziki ibihangano by'umwimerere bya Kayitare Gaetan.
Yvanny Mpano yatangaje ko yinjiye mu muziki byeruye binyuze mu mafaranga yakuye mu bitaramo yakoranaga na Mavenge Sudi
Yvanny Mpano yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cye azakorera mu Mujyi wa Dubai
Yvanny yavuze ko agisoza amasomo ye ku ishuri rya
muzika rya Nyundo, yagerageje gushaka akazi ko kwigisha, ndetse aba umunyeshuri
wa Mavenge Sudi
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YVANNY MPANO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUHIGI' YA YVANNY MPANO
VIDEO: Director Melvin Pro- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO