Kigali

Gutereranwa n’umuryango n’ibyago mu rugo: Ibikubiye muri filime Bahavu agiye gushyira ku isoko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2025 17:55
0


Umukinnyi wa filime, Usanase Bahavu Jannet wamamaye mu bihangano binyuranye muri Cinema, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko filime ye nshya yise “Urukundo rw’Inzitane” ishingiye ku mugore wagowe n’urushaho, agatereranwa n’imiryango nyuma y’ibibazo yagize mu bihe bitandukanye.



Ni Filime avuga ko izajya ku isoko tariki 10 Gashyantare 2025, ndetse igaragaramo benshi mu bakinnyi bakoranye muri filime zitambuka ku muyoboro wa Impanga TV. Yiyongereye ku rutonde rw’izindi filime uyu mugore yashyize hanze zirimo n’ibice bitatu bya ‘Bad Choice’. 

Yabwiye InyaRwanda, ko iyi filime ishushanya ubuzima bugoye umugore witwa Darlene yanyuzemo nyuma yo kubwirwa ko umugabo we yakoze impanuka ikomeye. 

Ati “Iyi filime irimo inkuru ishingiye ku mugore witwa Darlene wahuye n’ikigeragezo gikomeye, ubwo umugabo we yakoraga impanuka, bikanemezwa ko yapfuye.”

“Darlene n’abana be babiri baterwa hejuru n’umuryango w’umugabo we kubera imitungo bikageraho bamutwikiraho inzu ariko we n’abana be bakarokoka. Itorero, inshuti n’imiryango barabatereranye, Darlene yigira inama yo gusubira aho yavukiye mu cyaro kugirango arebe ko yabasha gukuza abana be.”

Ni ibintu avuga ko biba bitoroshye kuri uyu mugore, kuko abana be baba basanzwe baramenyereye ubuzima bwo mu Mujyi, bityo kubajyana mu cyaro biramugora cyane.

Iyi filime yakiniwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu cyaro. Umubare wa filime uyu mugore yakoreye mu cyaro uracyari mucye, ugereranyije n’izo yagiye akorera mu mazu meza arimo za Hoteli mu Mujyi wa Kigali.

Yasobanuye ko yatangiye gukora izi filime mu rwego rwo gutekereza hirya y’ubuzima bwo mu Mujyi. Ati “Mu cyaro ni hamwe mu hantu hari inkuru zishimishije buri wese akwiye kumenya. Rero, maze igihe niyemeje no gukora filime zigaragaza ubuzima bw’aho n’ibindi, kandi nizera ko abantu bazabikunda.”

Iyi filime iri mu biganza bya Kompanyi ya BahAfrica Entertainment ihagarariwe na Ndayirukiye Fleury. Iyi kompanyi yafashije cyane Bahavu gutegura no gutunganya filime ze bwite, ndetse yagaragaye cyane no mu bindi bikorwa bishamikiye kuri Cinema.

Atangaje isohoka ry’iyi filime, nyuma y’uko ashyize imbere mu kwigisha no guhugura abakiri bato kugira ubumenyi kuri Cinema. Ibi byatumye benshi mu banyeshuri bitwara neza mu masomo, abaha umwanya bagakina muri filime ze bwite.

Usanase Bahavu Jannet ni umukinnyi wa filime w'umunyarwanda wamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda. Yavutse ku itariki ya 17 Nyakanga, akaba azwi cyane ku mwanya wa 'Diane' yakinnye muri filime y'uruhererekane ya "City Maid".

Uretse kuba umukinnyi wa filime, yanabaye umunyamakuru. Mu buzima bwe bwite, Bahavu yashakanye na Ndayirukiye Fleury ku itariki ya 27 Werurwe 2021, nyuma y'imyaka itanu bakundana.

Mu mwaka wa 2024, Bahavu yinjiye mu ivugabutumwa, aho yizihije isabukuru ye ya mbere kuva atangiye uyu murimo. Kuva icyo gihe, yatangiye gutambutsa ijambo ry’Imana yisunze umuyoboro wa Youtube, n’izindi mbuga nkoranyambaga ze.

Bahavu kandi yagaragaye mu mashusho y'indirimbo "Kundunduro" ya Social Mula, aho yavuze ko yabikoze ashaka gusiga umurage nk'uw’umugore ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Karemera Rodrigue.  Mu zindi filime yakinnye harimo "Impanga" na "Bad Choice" igice cya 1, 2, na 3.       

Bahavu yatangaje ko bahisemo gukina iyi filime mu cyaro mu rwego rwo kwerekana ubuzima bw’umugore witwa ‘Darlene’ uvugwa muri iyi filime 

Bahavu yavuze ko bifasha amezi arenga atatu mu ikorwa n’itunganywa ry’iyi filime 

Umunyarwenya uzwi nka ‘Mazere’ mu bitaramo by’urwenya bya ‘Gen-z Comedy’ ari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime 

Bahavu yavuze ko iyi filime ayitezeho kugaragaza ko uburyo urukundo rubasha kunesha ibigeragezo 

Muri iyi filime ‘Urukundo rw’inzitane’, uyu musore ari gukina yitwa Derrick

Uyu mugabo wamamaye nka ‘Diallo’ ari gukina muri iyi filime nshya yitwa Rwampara 


Ndayirukiye Fleury wayoboye ifatwa ry’amashusho ari kumwe na Jonathan ugaragara muri iyi filime 

Bahavu niwe mukinnyi w’imena muri iyi filime aho yakinnye yitwa ‘Darlene’, aha ari kumwe na Djovia bahuriye muri iyi filime

KANDA HANO UBASHE KUREBA INTEGUZA YA FILIME 'URUKUNDO RW'INZITANE' YA BAHAVU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND