Kigali

Uko Vinicius yasuzuguye Luka Modric mu mukino batsinze bigoranye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/02/2025 7:44
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil na Real Madrid, Vinicius Junior yasuzuguye mugenzi we Luka Modric wamusabaga kujya kugarira mu mukino batsinzemo Leganes bigoranye muri 1/4 cya Copa del Rey.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu Saa Yine z'ijoro nibwo uyu mukino wakinwe kuri Estadio Burtaque aho Leganes ariyo yari yakiriye. Real Madrid niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 18 ku gitego cya Luka Modric ahawe umupira na Rodrigo naho ku munota wa 25 Endrick atsinda icya Kabiri.

Umukino ugeze ku munota wa 39, Leganes yabonye penaliti iterwa na Juan Cruz arayinjiza maze bigeze ku wa 59 atsinda icya Kabiri cyo kwishyura.

Ubwo haburaga iminota itanu ngo umukino urangire, ikipe ya Leganes yazamukanye umupira yiruka ishaka uko yatsinda igitego cya 3 birangira umupira ushyizwe muri koroneri.

Luka Modric yahise ajya kubwira Vinicius Junior kujya kubafasha kugarira ntibyamushimisha ahita umusubiza avuga cyane ndetse aranamutonganya.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Croatia yakomeje gusaba uyu Munya-Brazil yo yajya kubafasha kugarira ,Vinicius Junior amubaza icyo amushakaho naho Luka Modric nawe wari wamaze kurakara amubwira kujya i kuzimu ahita agenda amuva imbere.

Valverde yabibonye nawe ajya gusaba Vinicius kumvira Luka Modric umuruta mu myaka no mu bigwi abona kubikora ajya kugarira.

Ku munota wa 90+3' Gonzalo Garcia yatsinze igitego cya 3 cya Real Madrid gusa umukino urangiye Vinicius ntabwo yigeze ajya gukomana n'abandi amashyi bashimira abafana ahubwo yahise ajya mu rwambariro.

Nyuma y'umukino ubwo Carlo Ancelotti utoza Real Madrid yari mu kiganiro n'itangazamakuru,yabibajijweho ariko avuga ko atabibonye gusa ko buri kintu cyose Modric avuze kiba ari icyo ndetse ko buri gihe yemeranya nawe.

Yagize ati " "Sinzi uko byagenze, ariko ibyo Modric avuga byose ni byo. Buri gihe nemeranya na we."

Vinicius Junior ntabwo ari ubwa mbere avuzwe mu bintu byo kutimvikana n'abakinnyi bakinana dore ko ubushize hari ibyo atari yumvikanyeho na Dani Ceballos ku mukino wa Espanyol.

Luka Modric yasabye Vinicius Junior ko yajya kubafasha kugarira arabyanga

Vinicius Junior yasuzuguye Luka Modric 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND