Kigali

U Rwanda rushobora kuzarega Congo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/02/2025 7:49
0


U Rwanda rushobora kuzarega Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bw'Ibisasu biherutse kuraswa mu karere ka Rubavu bivuye muri iki gihugu ,bikaba byarangije umuntungo ufite agaciro ka miliyoni 257 z'Amanyarwanda naho abantu 16 akaba aribo bahasize.



Ibi byatangajwe n'Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025.

Yavuze ko abasirikare ba Congo, FARDC barashe nkana ku Rwanda, mu mugambi w’icyo Ggihugu wo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi buriho bigatuma abantu 16 bamaze gupfa, abasaga 160 bakaba barakomeretse, 135 baravuwe bamaze no gutaha, naho ababarirwa muri 30 baracyakurikiranwa n’abaganga.

Ni mu gihe inzu zisaga 280 zarangiritse, utabariyemo amashuri arindwi nayo yarangiritse. Muri rusange, umutungo wangiritse ukaba ngo ubarirwa muri miliyoni 257 Frw, udashyizemo amatungo yapfuye.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rushobora kurega Congo mu mategeko mpuzamahanga kubera ibi byangiritse ariko abaturage bakaba batategereza icyo gihe cyose bityo ko Leta izabanza igakemura ibibazo by'ibyangiritse byose.

Yagize ati " Leta ishobora kurega Congo mu mategeko mpuzamahanga ku byangijwe, ariko ntabwo abaturage bategereza igihe ibyo bizabera, dushobora kuzarega tumaze gukusanya ibimenyetso, ariko turabanza dukemure ikibazo cy’abaturage, kandi byose bizishyurwa 100%, haba gukodeshereza abasenyewe inzu, gushyingura abapfuye no gutanga imperekeza ku miryango ya ba nyakwigendera".

Alain Mukuralinda yavuze ko iyo hatabaho ibikorwa byo kwirinda ibisasu, hashobora kuba harapfuye abantu benshi. Ati" Iyo hatabaho ibikorwa byo kwirinda ibisasu, hashobora kuba harapfuye abantu benshi, ariko ndakeka ko ntawavuga ko u Rwanda rutirinze, kandi ruzakomeza kubikora niba hanakenewe ubundi bushobozi, kugira ngo hatabaho gukomeza kuvogera ubusugire bw’Igihuhu cyacu".

Yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira ariko ntibirare kuko abifuriza u Rwanda inabi batarava ku izima. 

Tariki ya 27 Mutarama 2025, ni bwo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR igizwe n’abajenosideri barashe amasasu ku butaka bw’u Rwanda nyuma y'uko umutwe wa M23  utangaje ko  ariwo ufite Umujyi wa Goma.

Imitungo yangiritse ibarirwa muri miliyoni 257 Frw







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND