Kuba byakugora kugera ahantu ngo uhabure umufana wa Cristiano Ronaldo ntabwo byizanye, ahubwo byatewe n'ubuhangange bwe bwatumye akora ibyo benshi babonaga nk'ibidashoboka mbere y'uko abahinyuza.
Kuva Madeira muri Portugal agahera mu ikipe y’abato ya Andorinha, Nacional ndetse na Sporting Cp, Cristiano Ronaldo yagaragazaga impano idasanzwe kugeza ageze no muri Sporting Cp nkuru ari na ho Manchester United yamukuye mu 2003.
I Manchester hamwe n’umutoza Sir Alex Ferguson niho amateka yatangiye kwandikirwa, atsinda ibitego, atwara ibikombe, atwara ibihembo birimo Ballon d’Or, isi yose itangira kumuririmba.
Cristiano Ronaldo wujuje imyaka 40 y'amavuko, ni umukinnyi ufite uduhigo tutagira ingano, aho we ubwe yivugiye ko atagikina ashaka guca uduhigo ahubwo uduhigo tumukurikira.
Mu gihe abakunzi b’uyu mugabo bakomeje kwishimira isabukuru ye y’imyaka 40, reka turebere hamwe uduhigo yibitseho turuta utundi.
Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi kuva umupira w’amaguru wabaho, dukurikije imibare FIFA yemera. Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego bigera kuri 923.
Cristiano yatsindiye Real Madrid ibitego 450, atsindira Manchester United ibitego 145, atsindira Juventus ibitego 101, atsindira Sporting ibitego 5, atsindira Al Nassr ibitego 89 ndetse anatsindira ikipe y’igihugu ya Portugal ibitego 133.
Imibare igaragaza ko Cristiano ari we mukinnyi urusha abandi gushyira umupira mu nshundura
Abakunzi ba ruhago bamaze kubyakira ko Cristiano Ronaldo ari we mwami wa UEFA Champions League, bitewe n’uko iri rushanwa ryitwa iry’abagabo yarigezemo akarigira irye, agasiga uduhigo bizagorana ko hari undi uzadukuraho vuba aha.
Niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa aho yatsinze ibitego 140, akaba akurikiwe na mukeba we Lionel Messi watsinze ibitego 129.
Cristiano Ronaldo niwe ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino muri UEFA Champions League, aho muri 2013/2014 yatsinze ibitego 17.
Niwe mukinnyi wenyine umaze gutsinda igitego mu mikino ya nyuma itatu y’iri rushanwa, ni we wenyine wabashije gutsinda igitego mu mikino 11 yikurikiranya muri iri rushanwa, ndetse yakinnye imikino 183 imugira uwa mbere mu bakinnye imikino myinshi ya UEFA Champions League.
Mu ikipe y’igihugu Cristiano Ronaldo niwe wa mbere ku isi umaze gukinamo imikino myinshi, aho amaze gukina imikino 217, ariko kandi akaba anamaze gutsindamo ibitego 135 bimugira uwa mbere mu batsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi.
Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi ukuze kurusha abandi wabashije gutsinda ibitego 15 muri English Premier League ifatwa nka shampiyona ya mbere ku isi. Muri 2021/2022, Ronaldo yatsindiye Manchester United ibitego 18, ashyiraho agahigo atyo.
UEFA Champions League ni irushanwa Cristiano Ronaldo yakozemo amateka akomeye
Ugiye kuvuga uduhigo tw’uyu mugabo two ntiwatuvamo. Gusa icyo wamenya ni uko ariwe wenyine wabashije gutwara igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, Espagne ndetse n’Ubutariyani.
Niwe kandi wabashije kurenza ibitego 70 mu myaka y’imikino 7 ikurikirana, aho ibi yabikoze kuva 2011 kugeza 2017.
Tuvuye gato mu mupira w'amaguru kandi, ntabwo wakwibagirwa ko Cristiano Ronaldo ariwe muntu wa mbere ku isi ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, kuko akurikirwa n'abarenga Miliyoni 648.
Ubwo iby'imbuga nkoranyambaga, nta n'ubwo wakwiyibagiza uduhigo tutagira ingano amaze guca mu gihe gito amaze kuri Youtube, aho naho akurikirwa n'abarenga Miliyoni 73.
Cristiano Ronaldo ni umukinnyi ufatirwaho urugero na benshi
TANGA IGITECYEREZO