Kigali

Kidum utegerejwe i Kigali, agiye guhabwa ubwenegihugu bwa Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2025 13:55
0


Umuririmbyi Kidum Kibido yatangaje ko ari kwitegura guhabwa ubwenegihugu bwa Kenya, nyuma y'imyaka 30 ishize abarizwa muri kiriya gihugu. Uyu muhanzi ari kwitegura no kugera i Kigali binyuze mu birori "Amore Valentine's Gala" azaririmbamo tariki 14 Gashyantare 2025.



Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi Ruti Joel na Alyn Sano mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Si ubwa mbere azaba ahataramiye kuko yagiye anyura imitima y'ibihumbi by'abantu binyuze mu bitaramo bikomeye yahakoreye. 

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka 'Kumushaha’, Amasozi y'urukundo' asobanura 2024 nk'umwaka udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko ari bwo yizihirije i Bujumbura mu Burundi imyaka 50 ishize ari mu muziki, ndetse yibuka ko Nyina yamuhaye impano idasanzwe ya Bibiliya amusaba kwiragiza Imana.

Ati "Wari umunsi ukomeye cyane, aho nashoboye kwakira abantu barenga ibihumbi 20. Hari hanze ku kibuga cy'umupira, hanyuma mu byanshimishije ni uko Mama wanjye yari ahari, ari kurenza imyaka 70, rero nawe yaraje yampaye impano ya Bibiliya, rero icyo kintu cyari gikomeye kuri njyewe, kuko nabashije gukora isabukuru Mama wanjye ariho, ariko Papa wanjye ntakiriho."

Anavuga ko uriya mwaka wamubereye mwiza, kuko yabashije gutaramira mu Rwanda mu gitaramo yahuje no kwizihiza ibitaramo birenga 100 yahakoreye.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Kidum yavuze ko uretse igitaramo yakoreye mu Burundi cyo kwizihiza isabukuru ye, yanahakoreye ibindi bitaramo bitatu. Mu 2024, kandi yabashije kugeza 'Band' ye muri Canada ku nshuro ye ya mbere.

Uyu mugabo yavuze ko ari kuba muri Kenya kuva mu 1995, bivuze ko imyaka 30 ishize ariho abana n'umuryango we. Yavuze ko yagiye muri kiriya gihugu akiri muto, ari nabwo yari asoje amashuri yisumbuye.

Yasobanuye ko ari muri Kenya yifuzaga kujya mu Burayi binyuze ku ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi ariko "ubu icyo nabwira abantu ni uko maze kuzenguruka hafi isi yose bidaciye ku ishami ry'umuryango w'abibumbye."

Kidum yavuze ko bitewe n'uburyo yakiriwe muri Kenya n'imyitwarire ye mu gihe cya vuba azahabwa ubwenegehigu. Ati "Kenya yaranyemeye mu gihe cya vuba muzabyumva, kuko maze igihe gikwiye binyemerera kuba umwenegihugu wa hano."

Uyu munyamuziki yavuze ko iminsi ya mbere ari muri Kenya atorohewe no kubona akazi, kuko yashakishije hirya no hino ariko bikanga. Ariko byageze aho atangira gutekereza uburyo yajya akorana na 'Band' z'abahanzi bari bakomeye, kuva ubwo yinjira mu muziki uko.

Yavuze ko atabashije kujya gushyingura Se kuko yitabye Imana adafite amafaranga yari kumufasha kujya kumuherekeza mu Burundi. Asobanura ko imyaka 50 ishize ari mu muziki, kubera ko yakunze ibyo akora, kandi ashyira imbere gukora umuziki wa Live.

Kidum yavuze ko kongera gutumirwa gutaramira mu Rwanda ari "ishusho y'uko twahujije n'Abanyarwanda'. Yavuze ko igitaramo cya mbere yagikoreye i Kigali mu 2003.

Avuga ati "Kuva icyo gihe na n'uyu munsi ndacyaza i Kigali. Nakundaga kuhaza mu bihe bigoye aho ibihugu bitarebana neza ariko nkaza [...] No mu Burundi nkajyayo, rero n'ubu ndagarutse, iyo bantumiye mu Rwanda numva ari nk'umwana uje iwabo."

Uyu mugabo azaririmba mu gitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare 2025 cyahariwe ijoro ry'abakundana. Yavuze ko buri gihe iyo aje mu Rwanda, yita cyane ku ndirimbo ze zaciye ibintu, kandi agaha umwanya abafana kugirango babe aribo batangaza uko yabataramiye.

Ati "Ntabwo nje kubereka ko ndi umubyinnyi, ntabwo nje kubereka ko ndi Michael Jackson, ahubwo nje kubereka ubumenyi mfite." 

Kidum yatangaje ko ari mu myiteguro yo guhabwa ubwenegihugu bwa Kenya 

Kidum yavuze ko mu myaka 30 ishize ari muri Kenya yitwaye neza, kandi bamufashije kubona ibyangobwa byo kujya hirya no hino ku Isi 

Kidum yavuze ko kuva mu 2003 ataramira Abanyarwanda yahuje nabo bituma buri gihe atumirwa 

Kidum azahurira ku rubyiniro n’abahanzi Ruti Joel na Alyn Sano tariki 14 Gashyantare 2025 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZA KIDUM KIBIDO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND