Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyepfo kwirinda ibikorwa by’ubuhezanguni, avuga ko bafite inshingano zo kubaka igihugu.
Ibi yabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025, ubwo yasuraga abayisilamu bo muri iyi Ntara ndetse anagirana ibiganiro n'abayobozi babo.
Mu biganiro byihariye yagiranye n’abayisilamu bo muri iyi Ntara, Mufti w’u Rwanda yasobanuye ko abayisilamu bakwiye kutarangwa n’ivangura cyangwa ubugome, ahubwo bagaharanira ubumwe, urukundo n’ubufatanye mu kubaka igihugu.
Yanibukije abayisilamu ko kuba baragize amahirwe yo kugira umuryango uhuriza hamwe abantu bo mu ngeri zose, ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa bwiza no gukomeza kubaka igihugu gifite amahoro.
Mufti Mussa kandi avuga ko gukorera hamwe, kwirinda amakimbirane no kubaka igihugu mu buryo bufite intego ari byo bizatuma igihugu gikomeza gutera imbere.
TANGA IGITECYEREZO