Kigali

Congo n'imitwe irimo FDLR byari bifite gahunda yo gutera u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/02/2025 11:34
0


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe irimo FDLR, byari bifite gahunda yo gutera u Rwanda.



Ni ibikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze ku mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025.

Muri iri tangazo u  Rwanda rwamaganye ibirego by’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bishinja Ingabo z’u Rwanda, RDF, kugaba ibitero ku basivile no kwinjira muri DRC.

Rigira riti" U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja ingabo z’ingabo z’u Rwanda (RDF) byavuzwe mu itangazo ry’inama idasanzwe y'Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye ku ya 31 Mutarama 2025. RDF irinda imipaka y’u Rwanda, iterabwoba ndetse ikarinda abaturage, ntabwo yibasira abaturage".

Rikomeza rivuga ko SADC yohereye ingabo zigiye gushyigikira intambara ya DRC irwanya abaturage bayo.

Ati" SADC yohereje ingabo , SAMIDRC, mu rwego rwo gushyigikira intambara ya Guverinoma ya DRC yo kurwanya abaturage bayo - M23 ndetse n'abagize umuryango wabo benshi muri bo bahungiye mu Rwanda no mu karere kose".  

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Guverinoma ya DRC yiyemeje gutera u Rwanda no guhirika guverinoma yayo nk'uko byavuzwe na Perezida Tshisekedi.

Yerekanye ko SAMIDRC n’abandi barimo ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro b’i Burayi kandi ari bo shingiro ry’amakimbirane kandi badakwiye kuba muri DRC kuko biyongera ku bibazo byari bisanzweho.

Iri tangazo rivuga ko " Impaka zivuga ko SAMIDRC yatumiwe na Guverinoma ya DRC zihindurwa impfabusa no kuba bari kurwanya abenegihugu b'icyo gihugu no kuzana intambara mu Rwanda".

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe irimo FDLR, bitari bifite gahunda yo kurwana na M23 ahubwo ko harimo na gahunda yo gutera u Rwanda.

Ati" Amakuru aheruka guturuka muri Goma ku byavumbuwe, hamwe n’ibimenyetso byerekana imyiteguro y’ibitero byateguwe n’ingabo z’amahanga zirwanira mu burasirazuba bwa DRC, harimo na FDLR, byerekana ko intego z’imirwano zitagarukiye gusa ku gutsinda M23, ahubwo harimo no gutera u Rwanda".

Iri tangazo risoza rigira riti" U Rwanda rwakomeje guharanira politiki yakemura amakimbirane ahari ndetse yishimira inama ihuriweho n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba na SADC".

Mu minsi yashize nibwo  Ingabo za FARDC na FDLR zateye ibisasu mu Rwanda ndetse bigira n'abo bihitana nyuma y'uko zari zimaze gutsindwa na M23 ifashe Goma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND