Kigali

Mu Rwanda hatangijwe umuganda! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/02/2025 9:47
0


Tariki 2 Gashyantare ni umunsi wa 33 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 332 ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1542: Portugal yari iyobowe na Christovão da Gama yataye muri yombi Umuyisilamu wari warigaruriye agasozi gakomeye ko mu Majyaruguru ya Ethiopie mu gitero cyiswe Battle of Baçente.

1848: Mu ntambara yahuje Amerika na Mexique, hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Treaty of Guadalupe Hidalgo.

1899: Habaye inama ya mbere ya Australia yabereye ahitwa Melbourne hagamijwe kureba umujyi ukwiye kuba umurwa mukuru w’iki gihugu Canberra hagati y’imijyi ya Sydney na Melbourne.

1900: Musenyeri Jean-Joseph Hirth yagiye kureba Umwami Musinga amusaba gushinga misiyoni ya mbere mu Rwanda.

1901: Habaye imihango yo gushyingura umwamikazi Victoria.

1935: Leonarde Keeler yakoze isuzuma rya mbere ryo kureba imikorre y’imashini yandika ya polygraph.

1957: Iskander Mirza wo muri Pakistan yashyize ibuye ahazubakwa urugomero rwa Guddu.

1966: Pakistan yashyize ahagaragara ingingo esheshatu yifuza kumvikanaho na Kashimir nyuma y’intambara yahuje iki gihugu n’u Buhinde yasojwe mu 1965.

1971: Perezida Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda, yasimbuye ku butegetsi Perezida Milton Obote.

1972: Ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Bwongereza byari ahitwa Dublin byarasenywe, biturutse ku myigaragarambyo yiswe Bloody Sunday.

1974: Mu Rwanda hatangijwe umuganda.

1982: Muri Syria habaye igitero cyibukwa mu mateka y’iki gihugu nk’ubwicanyi bwa Hama dore ko cyabereye mu Mujyi wa Hama.

1990: Mu bihe by’ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo, F.W. de Klerk yemereye ishyaka rya ANC (African National Congress) gukora mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse asezeranya ko yiteguye gufungura Nelson Mandela.

2004: Umukinnyi wa Tennis ukomoka mu Busuwisi Roger Federer yabaye nimero ya mbere mu rwego rw’Isi mu bakinnyi bakina umwe umwe, amara kuri uyu mwanya ibyumweru 237 aba aciye agahigo.

2009: Ku nshuro ya gatatu, Banki Nkuru y’Igihugu cya Zimbabwe yo kuzigama yatesheje agaciro idorali ry’iki gihugu.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1912: Millvina Dean, umuntu watabarutse bwa nyuma warokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic.

1931: Dries van Agt, umunyapoltiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi.

1926: Valéry Giscard d’Estaing wabaye Perezida w’u Bufaransa.

1967: Laurent Nkunda, umujenerali w’Umunye-Congo.

1977: Shakira, umuririmbyikazi ukomoka muri Colombia.

1987: Gerard Piqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Max Schmeling, Umudage wakinaga umukino w’iteramakofi.

2008: Barry Morse, Umwongereza wari ufite n’ubwenegihugu bwa Canada wari umukinnyi w’amafilime.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND