Mu buryo butangaje, igiciro cy'udukingirizo muri Zimbabwe cyazamutse cyane nyuma y'icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump cyo guhagarika inkunga ku bihugu by’Afurika igamije guhashya Virusi itera SIDA muri Nigeria, Zimbabwe ndetse n'ibindi bihugu by’Afurika biri mu nzira y'amajyambere.
Inkuru dukesha Daily Post ivuga ko hari ingaruka zikomeje kwiyongera ku nkunga zagabanijwe muri gahunda z’ubuzima rusange muri Afurika. Hamwe na gahunda yo gukumira virusi itera SIDA ishingiye cyane ku nkunga mpuzamahanga, gukuraho inkunga y’Amerika byatumye izamuka riteye ubwoba ry’ibiciro by’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, bituma abaturage benshi batishoboye bashobora guhura n’akaga.
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025 , Zimbabwe yatangaje ko iri guhangana n’ikibazo cy’ubuzima rusange kigenda cyiyongera mu gihe ibiciro by’udukingirizo bikomeje kuzamuka mu gihugu hose ku buryo butigeze bubaho.
Umwaka ushize, Umuryango ushinzwe gukemura ibibazo by’ubuzima (PSH) bahamagariye Guverinoma gukuraho umusoro w'inyongeragaciro (TVA) n’amahoro yasoreshwaga ku dukingirizo kugira ngo ibiciro bigabanuke.
Icyakora nubwo guhagarika inkunga ya USAID byakajije umurego w’iki kibazo, nta ngamba zafashwe mu guhangana nacyo.
Ni mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa karindwi mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage banduye Virusi itera SIDA, bityo igihugu kikaba gifite ibyago byinshi by’uko abaturage bakomeza kwandura n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
TANGA IGITECYEREZO