Kigali

Sudani y’Epfo: Indege yahanutse ihitana abantu 20

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:29/01/2025 17:13
0


Indege nto yari itwaye abakozi bo mu bucukuzi bwa peteroli yahanukiye mu Ntara ya Unity, muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ihitana abantu 20 nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyo ntara.



Gatwech Bipal, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Unity State, yatangaje ko” iyo ndege yaguye ku kibuga cy’indege cy’ahacukurwa peteroli mu gihe yari mu rugendo yerekeza mu murwa mukuru Juba nk'uko tubikesha News Central.

Iyo ndege yari itwaye abakozi ba  “Greater Pioneer Operating Company (GPOC)” yo muri Sudani y’Epfo, harimo n’abakozi  ba“China National Petroleum Corporation “(CNPC) yo mu Bushinwa na “Nile Petroleum Corporation” (Nilepet) ya Leta ya Sudani y’Epfo. Mubahitanywe n’iyo mpanuka harimo  Abashinwa babiri (2) n’Umuhinde umwe (1), abandi bose bakaba ari abakozi b’Abanyasudani y’Epfo. 
 

Ibinyamakuru byari byatangaje ko abapfuye ari  18, ariko nyuma babiri mu bari barokotse na bo baje gupfa, byongera umubare w’abapfuye bagera kuri 20. Umuntu umwe ni we warokotse iyi mpanuka.

Nubwo iyi mpanuka yabaye, nta makuru arambuye yatanzwe ku cyayiteye. Sudani y’Epfo imaze igihe ihura n’impanuka z’indege nk'uko tubikesha Reuters.

Muri  Nzeri 2018, indege imwe igihe yavaga i Juba igeze mu mujyi wa Yirol yaraturitse ihitana abantu 19 mu 2015, indege ipakira imizigo  nayo yahanutse nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Juba, ihitana abantu benshi. 

Leta ya Sudani y’Epfo yakunze gushinjwa kugira ibibuga by’indege bitujuje ibisabwa, ndetse n’indege zishaje zidafite ibikoresho bihagije byo gutanga umutekano w’ingendo zo mu kirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND