Muri iyi minsi dukunze kumva inkuru nyinshi zivuga ku bantu benshi bagiye bakoresha AI cyangwa ubwenge bw’ubukorano, mu bikorwa by’ubutubuzi. Ni muri urwo rwego rero muri Uganda, umugore n’umukobwa we bakoresheje AI babeshya ko umwana wo muri urwo rugo yashimuswe bagamije gutuburira Se.
Uganda, Kampala Metropolitan Police yataye muri yombi umubyeyi n'umukobwa we bazira kubeshya ko umwana w’imyaka 7 yashimuswe, kugira ngo basabe Se amafaranga yo kumufunguza.
Uyu mugore witwa Nagadya Teo, n’umukobwa we w’imyaka 20, Namukwaya Winnie bari gukurikiranwa, nyuma yo kumenyekana k'umugambi wabo mubisha.
Abavugaga ko bamushimuse, basabye ingwate y’amafaranga Miliyoni 5 (5,000,000) kwa Se w'umwana.
Nyuma yo kwakira icyo kirego itsinda ry’abashinzwe iperereza ryoherejwe gushakisha no gutabara uwo mwana.
Uwo mugabo nyuma yaje kwakira telefone, uwari uhamagaye avuga ko agiye guha akanya gato umwana kugira ngo avugane na Se.
Humvikanaga amajwi y’umwana ari kurira, asaba gutabarwa avuga ko abamushimuse bamukangishije kumwica.
SSP Patrick Onyango yavuze ko iperereza rya polisi ryagaragaje ko iryo shimutwa ryakozwe na nyina w'umwana wahohotewe, Nagadya Teo n'umukobwa we w'imyaka 20, Namukwaya Winnie.
Polisi ivuga ko ikimara gukurura aho telefone y’uwari washimuse umwana iherereye, yabaguye gitumo, igatungurwa no gusanga ari uwo mukobwa n’umubyeyi we.
Onyango kandi yavuze ko igikorwa cyo gutabara uyu mwana cyagenze neza, nta muntu n’umwe wahaburiye ubuzima.
Abakekwaho icyaha bazahanwa hakurikije amategeko, kandi iperereza riracyakomeje.
TANGA IGITECYEREZO