Kigali

Afurika ihomba miliyari 18 z’Amadolari buri mwaka kubera amakimbirane – Perezida Ruto

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/01/2025 18:03
0


Perezida wa Kenya, William Ruto, akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, yatangaje ko amakimbirane akomeje kuba muri Afurika ari guteza Umugabane igihombo cya miliyari 18 z'amadolari buri mwaka.



Ibi yabitangarije mu mwiherero wabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025. Mu butumwa bwe yagize ati: “Hagati ya Mata na Kamena 2024 gusa, muri Afurika hagaragaye ibibazo by'iterabwoba bigera ku 1.000 byatumye hapfa abantu 4.818.”

Yavuze ko uyu munsi Afurika ituwe n’abagera kuri miliyoni 35 z’abavanywe mu byabo, impunzi miliyoni 8.9, abasaba ubuhungiro miliyoni 1.1, n’abandi miliyoni imwe batagira ubwenegihugu.

Yagaragaragaje ko ibibazo by’amakimbirane byongeye gukaza umurego, bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye uyu mugabane, aho yahise atanga urugero ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe no muri Sahel, ibihugu nka Mali, Burkina Faso, na Niger bikomeje guhangana n’inyeshyamba ziyongera n’imitwe yitwara gisirikare ifitanye isano na al-Qaeda na ISIS, bikomeza guhungabanya akarere.

Sudani nayo, yahuye n’imvururu zikabije, aho imirwano hagati y’ingabo n’abaparakomando yatumye igihugu kiba mu kajagari kuva muri Mata 2023. Ruto yashimangiye ko umutekano w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri iki gihe udafite ibikoresho bihagije kugira ngo ukemure ibibazo byugarije uyu mugabane, asaba ko hajyaho ingufu z’amahoro n’umutekano mu buryo bwihuse.


Perezida Ruto yagaragaje ko buri mwaka Afurika ihomba miliyari 18 z'Amadolari biturutse ku bibazo by'amakimbirane       





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND