Kigali

Leta y’u Bwongereza yemeye inkunga yo kuvugurura ikibuga cya Old Trafford

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/01/2025 12:59
0


Mu gihe ikibuga cya Manchester United, Old Trafford, gikomeje kugibwaho impaka mu bijyanye n'ahazaza hacyo, amakuru mashya aragaragaza ko leta y'u Bwongereza yemeye gutera inkunga ivugururwa ryacyo.



Nyuma y’igihe kirekire cyo kungurana ibitekerezo, hari intambwe nshya yatewe muri uyu mushinga uzafasha kuzamura ubushobozi no kuvugurura iki kibuga kizwi cyane ku isi.

Nk'uko biri mu itangazo itangazo ry’ikipe, Manchester United izahabwa inkunga na leta y’u Bwongereza izibanda ku bikorwa by’ubwikorezi bikikije iki kibuga.

Imuhanda wa gari ya moshi uri hafi ya Old Trafford ni kimwe mu bizitabwaho cyane, hagamijwe korohereza abafana n’abandi bagenzi bifuza kugera ku kibuga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Uyu mushinga uteganyijwe kuzongera ubwiza bw’ubwikorezi hafi y’ikibuga, ndetse ukazanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Haribazwa ko uzongera miliyari 7.3 z’ama-pound ku musaruro mbumbe w’u Bwongereza (GDP) kandi ugatanga imirimo isaga 90,000.

N’ubwo inkunga y’imari itangijwe izibanda ku bwikorezi, icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’ikibuga ubwacyo ntikirafatwa. Bimwe mu biganiro birimo kwibaza niba Old Trafford izavugururwa cyangwa niba hazubakwa ikindi kibuga gishya. Biteganyijwe ko igisubizo cy’iki kibazo kizamenyekana mu mpeshyi y’2025.

Mu gihe hari igikomeje kwigwa, itsinda ry’abajyanama barimo Gary Neville, Andy Burnham, na Lord Sebastian Coe ryigeze gutanga igitekerezo cyo gusimbuza Old Trafford ikibuga gishya gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100,000. Bavuze ko kubaka ikindi gishya byatanga inyungu nyinshi kurusha kuvugurura icyari gihari. N’ubwo bimeze bityo, icyemezo cya nyuma kizafatwa na Sir Jim Ratcliffe, umwe mu bashoramari bakomeye bafite iyi kipe.

Abafana ba Manchester United barimo kuganira kuri aya makuru mashya aho benshi bifuza kubona ikipe yabo ifite ikibuga gihuye n’igihe. Kuba leta y’u Bwongereza yinjiyemo bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko uyu mushinga ushobora kugerwaho bidatinze.

Old Trafford, izwi ku izina rya “The Theatre of Dreams”, ni kimwe mu bibuga by’amateka ku isi. Kuba iryo zina rikomeye rikomeje kwitabwaho, ni ikintu gikomeje guha abafana icyizere ku hazaza h’ikipe yabo.

 

Leta y'u Bwongereza yemeye inkunga yo kuvugurura ikibuga cua Old Trafford






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND