Ku Cyumweru, tariki 26 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yongeye gutera indi ntambwe mu gukomeza kwiyegereza abakunzi bayo, ubwo yafunguraga Fan Club nshya yiswe Rayon Sports Special Fan Club, iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Iyi Fan Club yafunguwe ku mugaragaro
n’abayobozi b’iyi kipe barimo Perezida Twagirayezu Thaddée, Umuyobozi w’Urwego
rw’Ikirenga Paul Muvunyi hamwe n’Umuyobozi w’amahuriro ya Fan Clubs za Rayon
Sports, Dr. Norbert Uwiragiye.
Hadji Mohamed Kanyabugabo, washyizwe
ku buyobozi bw’agateganyo bw’iyi Fan Club, yavuze ko we n’abandi bayishinze
bagamije gufasha ikipe mu buryo bwose bushoboka. Ati: "Intego yacu ni ugushyigikira ubuyobozi
bwa Rayon Sports haba mu nkunga y’amafaranga ndetse n’ibitekerezo. Iyo
amatsinda y’abafana yiyongereye, ubushobozi bw’ikipe nabwo burazamuka kandi
bigafasha kugera ku ntego zayo."
Mu gusobanura gahunda y’ubuyobozi,
Rayon Sports yagaragaje ko gukomeza kongera Fan Clubs ari kimwe mu byafasha mu
guhuza abakunzi bayo n’ubushobozi, cyane ko ubu hamaze kuboneka Fan Clubs 48.
Intego y’ubuyobozi ni ukugira nibura amatsinda 80.
Uretse gufungura iyi Fan Club nshya,
ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanasuye Fan Clubs ebyiri zirimo Isaro Fan Club
yo mu Karere ka Muhanga na Ishema ry’Umu-Rayon. Izi Fan Clubs zasabwe
gukomeza kongera imisanzu yabo kugira ngo bafashe ikipe kwegukana igikombe cya
shampiyona ya 2024-2025.
Rayon Sports ikomeje gushyira
imbaraga mu kwegeranya abakunzi bayo, aho ubushobozi bw’amafaranga
n’ibitekerezo by’abafana ari urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi.
Rayon Sports yafunguye Fan Club nshya mu karere ka Kicukiro
TANGA IGITECYEREZO