Mu gihe Marcus Rashford amaze ibyumweru bitandatu atagaragara mu ikipe ya Manchester United akina, umutoza Ruben Amorim yavuze ko aho gukinisha uyu mukinnyi w’imyaka 27, yahitamo gushyira umutoza w’abazamu Jorge Vital ufite 63.
Manchester United yaraye itsinze Fulham 1-0 mu mukino wa shampiyona ya Premier League wabaye ejo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama, ariko Rashford yongeye kubura muri uwo mukino.
Nubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungwa tariki ya 3 Gashyantare, icyerekezo cya Rashford muri iyi kipe kiracyari urujijo.
Amorim yagaragaje impamvu atakoresheje
Rashford muri iyi minsi, ati: “Impamvu ni imwe buri gihe imyitozo
n’ukuntu mbona umukinnyi wa ruhago akwiye kwitwara mu buzima. Ni buri munsi,
buri kantu kose kagomba kuba ku murongo. Iyo ibintu bidahindutse, nanjye
sinzahindura. Uwo ari we wese, iyo akora ibyo bikwiye neza, turamukoresha''.
Amorim yakomeje avuga ko nubwo ku ntebe
y’abasimbura hari habuze umukinnyi ufite umuvuduko, yahitamo gukoresha Vital
umutoza w’abazamu aho gukoresha umukinnyi udashyiramo imbaraga ashaka kugaruka
mu bihe byiza.
Amakuru ava ku bantu ba hafi ya Rashford avuga ko uyu mukinnyi nta kibazo afitanye na Amorim kandi ko yiteguye kongera gukinira Manchester United.
Gusa icyizere cyo kugenda kwe ajya muri AC Milan cyarangiriye ku kuba Kyle Walker yaragiye muri iyo kipe, kuko iyi kipe yo mu Butaliyani ishobora kugura Umwongereza umwe gusa muri uku kwezi.
Indi nzira
ishoboka ni kujya muri Barcelona, ariko ibyo nabyo byaterwa n’uko abakinnyi nka
Eric Garcia na Ansu Fati bemera kuyivamo, ibintu kugeza ubu bitaragaragara.
Uwahoze ari umuzamu wa Newcastle, Shay Given,
yagize icyo atangaza kuri BBC Match of the Day agira ati: “Abafana si abaswa.
Babona ko abakinnyi badakora ibihagije, kandi Ruben Amorim aravuga ukuri. Niba
udakora imyitozo neza kandi ukaba udashishikarira umukino, ntuzajya mu ikipe.
Ugomba kwereka umutoza wawe ko ukwiye kubona umwanya mu ikipe.”
Uwahoze akina hagati muri Aston Villa, Thomas
Hitzlsperger, yongeyeho ati: “Arashaka gutanga urugero, ariko aramutse abikoze,
ntabwo bazongera kuba inshuti ukundi. Amorim nawe ari munsi y’igitutu. Niba ari
mubi cyane ku bakinnyi, ikipe ye igomba kwitwara neza kurushaho.”
Umutoza wa Manchester United yatangaje ko yahitamo gukinisha umutoza w'abazamu aho gukinisha Marcus Rashford utagaragaza imbaraga mu myitozo
TANGA IGITECYEREZO