Imirimo yo kubaka amahema muri Mexico yo kwakiriramo impunzi zirimo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika irarimbanyije.
Mu mujyi wa Ciudad Juárez, abakozi b'Abanya Mexico barimo kubaka umudugudu w'amahema ku kibuga cyaberagaho imurikagurisha, ahateganyijwe kwakira abirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba hateganijwe kwakirwa abarenga 2,000.
Uyu mudugudu witezweho gutanga amacumbi, ibiribwa, ubuvuzi, n'ubufasha mu kubona ibyangombwa by'ubwenegihugu bwa Mexico muri gahunda yiswe "Mexico irakwakira".
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'imbere mu gihugu cya Mexico, Rosa Icela Rodríguez, yatangaje ko Guverinoma izakora ibishoboka byose mu kwakira abirukanwa nk'uko tubikesha BBC.
Perezida Claudia Sheinbaum yijeje ko aba baturage bazahabwa uburenganzira ku bikorwa by'iterambere n'amafaranga abafasha gusubira mu buzima busanzwe, kandi bazemererwa guhita batangira gukora akazi.
Mu gihe hari impungenge ko umubare munini w'abirukanwa ushobora kuzahaza imijyi iri ku mupaka nka Juárez na Tijuana, Mexico irimo gutegura uburyo bwo kubakira aba baturage.
Icyakora, Mexico yanze gahunda ya "Guma muri Mexico" yahaga uburenganzira abaturage baturukaga mu bihugu bitandukanye bashaka kwinjira muri Amerika kuba bategereje muri Mexico. Ivuga ko itazikorera umutwaro utayiha inyungu.
Mu gihe Perezida Donald Trump yatangaje gahunda yo kwirukana abimukira benshi, Mexico irimo gukora ibishoboka byose mu kwakira abirukanwa no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Abimukira bari kwirukanwa muri Amerika bari kwakirwa na Mexique
TANGA IGITECYEREZO