Kigali

Imvura yatanze icyizere cyo guhangana n’inkongi muri California iteza ibyago bishya

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:27/01/2025 11:14
0


Imvura yaguye ejo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025 muri California y’Amajyepfo, yatanze icyizere cyo gufasha mu guhangana n’inkongi zikomeje kwibasira aka karere, ariko iteza ibyago bishya birimo imyuzure, isuri n’inkangu.



Iyi mvura yaguye mu gihe abaturage n’abashinzwe kuzimya inkongi bari bakeneye cyane ubufasha. Nyamara nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Iteganyagihe (National Weather Service), imvura yatangiye gutera ibibazo, aho inkongi zanyuze hashyizweho ingamba zo gukumira imyuzure kuva ku ejo ku  Cyumweru mu gitondo kugeza ku mugobora  wo kuri uyu  Mbere.

Kuva inkongi zatangira ku wa 7 Mutarama, zangije byinshi:

Abantu 28 bahasize ubuzima, inyubako zisaga 23,000 zirasenyuka, kandi igice kinini cya Los Angeles n’utundi duce two muri California y’Amajyepfo byahungabanyijwe bikomeye  nk’uko ABC News yabitangaje.

 Ibikorwa n’ingaruka z’inkongi

Raporo ya Cal Fire igaragaza ko inkongi nyinshi zangije byinshi muri California y’Amajyepfo:

Umuriro wa Palisades wangije hegitari zisaga 9,300, uhitana abantu 11.

Umuriro wa Eaton wangije hegitari zisaga 5,600, wica abantu 17.

Umuriro wa Hughes wangije hegitari zisaga 4,000.

Inkongi y'umuriro yahitanye avatari bake abandi barenga 26 bahasiga ubuzima

Abazimya inkongi y'umuriro bakomeje ibikorwa byabo

Imvura yafuguye kucyumweru yatumye imisozi yegerana

Biteganijwe ko imyuzure nshobora kwaduka ndetse ikaniyongera udasize n'inkangu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND