Kigali

Ishimwe rya Byiringiro Lague kuri APR FC n'uko afata Gen (Rtd) James Kabarebe wamuhaye inzu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/01/2025 11:29
0


Byiringiro Lague yavuze ko APR FC ari ikipe akunda bijyanye n'uko yamushyingiye ndetse anavuga ko Gen (Rtd) James Kabarebe amufata nka Se bitewe nuko amugira inama ndetse akaba yaramuhaye inzu mu bukwe bwe.



Uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, na Police FC yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Kigali Active Media.

Byiringiro Lague yavuze ko ibihe bibi yagize ari muri APR FC ari uko batagiye mu matsinda ya CAF Confederation Cup kandi yari yo ntego ye.

Yagize ati "Njyewe rero muri APR FC intego yanjye nari mfite yari iyo gukina njye na bagenzi banjye tukagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndumva ari byo bihe bibi nayigizemo kuko yari yo ntego yanjye". 

Yavuze ko izo ntego ze atigeze azigeraho ariko Imana nibimufashamo ngo azazigeraho kuko n'ubundi ashobora kuzayisubiramo.

Ati: "Rero ntabwo nigeze nyigeraho ariko Imana nibimfashamo ndabizi n’ubundi nshobora gusubirayo kuko ni akazi. Nshobora gusubirayo rero tugafatanya na bagenzi banjye bigakunda ibyo ni byo bihe bibi nyine nzi ko nagize kuko ntabwo nabigezeho". 

Yakomeje avuga ko ibihe byiza yagiriye muri APR FC ari ukuba yaramushyingiye ndetse anavuga ko ari ikipe akunda cyane.

Ati: "Ibihe byiza rero nayigiriyemo ni uko APR FC yaranshyingiye yampaye umugore, yaranyubakiye umva nta cyo itampaye. APR FC ni ikipe nkunda cyane si ibanga ndayikunda peeh, nta kintu itampaye nayishimira imyaka umva ndayikunda".

Byiringiro Lague yavuze ko APR FC ayifitiye ideni ryo kuyigeza mu matsinda cyangwa bagatwara CAF Champions Legue.

Yavuze ko umuntu wamutunguyye mu bukwe bwe ari Chairman w'icyubahiro muri APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe ndetse anavuga ko amufata nka byose kuri we. 

Yagize ati: "Ni byose kuri njyewe yaramfashije cyane yaba mu kazi no hanze y’akazi, ni umuntu wamfashije cyane. Sinzi uko namuvuga nyine ararenze kuri njye". 

Yavuze ko impano y'inzu yamuhaye mu bukwe yaje imutunguye ndetse n'ubu ko bakivugana akaba yaranamugiriye inama nyinshi.

Ati: "Iriya mpano yaje intunguye ntabwo nari nyiteguye. Turavugana cyane, ni papa wanjye ntabwo wakwanga kuvugana na papa wawe. Inama yangiriye ni nyinshi gusa ntabwo nzamutenguha".

Yanashyize umucyo ku byavugwaga ko yaba yaramuhaye amafaranga aho kuba inzu, ati: "Nta mafaranga yigeze ampa nonese ko yavuze ngo azampa inzu ibyo by’amafaranga byavuye he, inzu irahari. Ibyo by’amafaranga ni ukubeshya".

Byiringiro Lague yakiniye APR FC kuva muri 2018 kugeza muri 2023 ubwo yayivagamo agiye muri Sandvikens IF yo muri Sweden aheruka gutandukana nayo none kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Police FC.

Byiringiro Lague yavuze ko afata Gen (Rtd) James Kabarebe nka Se 

Byiringiro Lague yavuze ko akunda ikipe ya APR FC cyane bijyanye n'ibyo yamugejejeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND