Kigali

Byakunda ko VAR ikoreshwa ku mukino wa APR FC na Rayon Sports muri Shampiyona?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/01/2025 11:19
0


Benshi bakomeje kwibaza niba byashoboka ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rwizwi nka Video Assistant Referee(VAR) ryo muri Stade Amahoro rya kwifashishwa mu mikino imwe n'imwe ya shampiyona ijya ikinirwa muri iyi Stade cyane cyane uwa APR FC na Rayon Sports.



Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2024, nibwo ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda hakoreshejwe VAR.

Isuzuma ry’iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

Muri uyu mukino warangiye Académie ya Bayern Munich itsinze Intare FTC ibitego 4-1, hari hitabajwe abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo abasifura hagati n’abasifura ku ruhande, ariko hakaba hari na zimwe mu mpuguke z’Abanya-Maroc zarebaga uko bakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

Nyuma y'ibi, benshi bahise batangira kwibazwa niba iyi VAR yazajya ikoreshwa mu mikino imwe n'imwe ya shampiyona ibera muri Stade Amahoro irimo n'uwa Derby y'u Rwanda ihuza APR FC na Rayon Sports dore ko ari naho benshi bagaragaza kutishimira imisifurire.

Ibi ariko ntabwo byakunda kuko amategeko ya VAR avuga ko niba igiye gukoreshwa mu muri shampiyona igomba gukoreshwa ku mukino yose. Ubwo bivuze ko byasaba ko iri koranabuhanga ryashyirwa kuri Sitade zose amakipe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda akiniraho kandi ibi biragoye.

Amategeko ya VAR avuga ko kandi ishobora gukoreshwa bageze mu cyiciro runaka cy'irushanwa nk'aho muri CHAN 2024 izakoreshwa guhera mu mikino ya 1/4. 

Ubwo bivuze ko VAR ishobora nko gukoreshwa mu mikino ya 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro mu gihe byaba byumvikanyweho yose ikabera muri Stade Amahoro.

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rwizwi nka Video Assistant Referee(VAR) rikoreshwa mu gufata ibyemezo birimo kureba niba igitego cyinjiye mu izamu mu gihe bishidikanywaho, umwanzuro kuri penaliti, kwemeza ko umukinnyi ahabwa ikarita itukura ako kanya ndetse rikanakoreshwa mu gihe habayeho kwibeshya umusifuzi akaba yasohora umukinnyi utari uwakosheje.

Kugeza ubu ku mugabane wa Afurika, ibihugu bimaze gukoreshwamo VAR ni Tunisia, Morocco nde na Misiri.

Ubwo hakorwaga igeragezwa ku ikoreshwa rya  VAR muri Stade Amahoro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND