Kigali

Perezida wa Mexico yasetse igitekerezo cya Trump cyo guhindurira izina ikigobe cya Mexico

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:24/01/2025 17:19
0


lkigobe cya Mexico (Gulf of Mexico) gikomeje kuvugisha abanyamerika nyuma y'uko Perezida Trump agaragaje igitekerezo cyo guhindura izina ry'iki kigobe kikitirirwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yasubije Perezida Donald Trump ku gitekerezo cyo guhindura izina rya Gulf of Mexico, ikitwa Gulf of America. Yagize ati: “Aho ku nyanja yabo, bazayite uko bashaka, ariko ku isi yose izakomeza kwitwa Gulf of Mexico.”


Perezida Trump yagaragaje iki gitekerezo mu ijambo rye ry’umunsi wo kurahira, maze ku wa Mbere ashyira umukono ku iteka rya Perezida risaba ko mu minsi 30 Minisitiri w’imbere mu Gihugu muri Amerika ahindura izina ry’ubutaka bwa U.S. Continental Shelf, ikikijwe na Texas, Louisiana, Mississippi, Alabama na Florida, ikagendana n’imipaka ya Mexique na Cuba nk'uko tubikesha Apnews.


Sheinbaum yavuze ko Mexico izakomeza kubahiriza ubwigenge bwayo n’ubusugire, kandi ku isi yose izina Gulf of Mexico rizahoraho. Yavuze kandi ko impaka ku mazina y’uruzi rw’umupaka hagati ya Mexico na Texas – rwitwa Rio Grande muri Amerika na Rio Bravo muri Mexico.



70% by’abaturage ba Mexico bashyigikiye ko igihugu cyabo giharanira ubusugire bwacyo mu bijyanye n’imiyoborere. 55% by’Abanyamerika bavuze ko bashyigikiye ko izina ry’ahantu rikomeza kugaragaza amateka y'ahantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND