Abahanzi b'ibyamamare mu muziki w'Isi, Bruno Mars na Sexyy Red bari kumwe na Lady Gaga na Rosé mu mashusho y'indirimbo "Fat, Juicy & Wet".
Bruno Mars na Sexyy Red bakoze indirimbo ikomeje gufata bugwate amakunzi b'umuziki mu mpande zose z'Isi. Mu mashusho y’iyo ndirimbo yabo nshya bise "Fat, Juicy & Wet," ikaba hanagaragaramo abahanzi b'ibyamamare nka Lady Gaga na Rosé.
Aba bahanzi bose basanzwe bafite indirimbo ziri mu ndirimbo 10 z'imbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, zirimo "Die With a Smile," iri ku mwanya wa mbere mu cyumweru cya gatatu, na "Apt" y’umuhanzi Rosé. Biragaragara ko Bruno Mars agiye kugerageza kugera ku mwanya wa gatatu muri "Fat, Juicy & Wet."
Mu mashusho y’indirimbo, aba bahanzi bane bagaragayemo, bari bambaye amakote y’umukara, barimo gufungura champagne, bakabyina injyana ya hip-hop ndetse bakavuga amagambo asohoka mu njyana y’indirimbo.
Ubukangurambaga bwa "Fat, Juicy & Wet" bwateguwe neza aho Bruno Mars yamenyekanishije iyi ndirimbo ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira abakunzi be ku kuba "Die With a Smile" yageze ku mwanya wa mbere mu cyumweru cya gatatu imaze.
Yanditse ati: “Murakoze mwese! Ndi kugana muri studio gukora indirimbo ya strip club kugira ngo ndushijeho kwishimira weekend yanjye." Uyu mugabo yari arimo gusaba ubufasha kugira ngo ahure na Sexyy Red, maze iyi umuraperi Sexyy Red asubiza mu magambo ameze nkaho yabyemeye avuga ati: “Heyyyyyy Bruno!”
Bruno Mars na Lady Gaga, kimwe na Sexyy Red, bose bari mu irushanwa rya Grammy Awards, aho indirimbo "Die For A Smile" yateguwe kugira ngo ihatanire igihembo cy'indirimbo y'umwaka na "best pop duo/group performance" mu muhango wa 2025 uzaba ku itariki ya 1 Gashyantare.
Muri iyo gahunda kandi, indirimbo "Apt." yanditswe na Bruno Mars hamwe na Rosé yagaragaye nk'indirimbo iyoboye isoko ry'indirimbo muri Amerika mu cyumweru gishize ndetse ikaba yageze ku byumweru 12 yikurikiranya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Global Excl. U.S., ikaba ari indirimbo ya mbere ya K-pop ibigezeho. Ibi bigaragaza uburyo umuziki w'uyu muhanzi uri gutera imbere byihuse.
Abahanzi Lady Gaga na Rosé bagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Bruno Mars na Sexyy Red yitwa "Fat, Juicy & Wet"
TANGA IGITECYEREZO