Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wamamaye ku izina rya Gaston, wahoze ari Kapiteni wa Patriots BBC, yerekeje muri MAS Fes Basketball yo mu cyiciro cya mbere muri Morocco.
Iyi nkuru yemejwe n’ubuyobozi bwa
MAS Fes binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,
tariki ya 24 Mutarama 2025. Ndizeye Dieudonné ni Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya
Basketball kandi azwiho kuba umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu Rwanda.
Si ubwa mbere agiye gukina hanze y’u
Rwanda. Mu 2022, yakiniye Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia, naho mu
mpera za 2024, yaserukiye Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to
BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya.
Ndizeye yatangiye gukinira Patriots
BBC mu 2017. Mu 2019, yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, ahanini kubera
ubushobozi bwe bwo gutsinda amanota atatu ku gipimo gihanitse.
Uyu mukinnyi yagiye muri MAS Fes
nyuma y’uko ibiganiro na REG BBC byari byaranzwe no kutumvikana kubera miliyoni
45 Frw yagombaga kwishyurwa ku mwaka umwe yari asigaje muri Patriots BBC.
MAS Fes, ikipe nshya ya Ndizeye, ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Basketball ya Morocco, aho yegukanye ibikombe bitanu bya shampiyona, birindwi by’igikombe cy’igihugu, ndetse no kuba yaratwaye igikombe cya Afurika mu 1998.
Ndizeye Ndayisaba Dieudonne yabonye ikipe nshya muri Morocco
TANGA IGITECYEREZO