Kigali

Kyle Walker yerekeje muri AC Milan afungira amayira Marcus Rashford

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/01/2025 17:51
0


AC Milan, imwe mu makipe akomeye yo mu Butaliyani yemeje ko yamaze kugirana amasezerano na Manchester City yo gusinyisha kapiteni wayo, Kyle Walker, nk'intizanyo kugeza ku musozo w'umwaka w'imikino.



Aya masezerano y’intizanyo arimo amahirwe yo kugura uyu mukinnyi mu mpeshyi, igihe amasezerano azaba arangiye.

Walker umaze gukinira Manchester City imikino 316 kuva yagera muri iyi kipe mu 2017 avuye muri Tottenham, azabanza gukora isuzuma ry’ubuzima mbere yo kwinjira mu ikipe ya AC Milan.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yaherukaga gukinira Manchester City ku wa 4 Mutarama mu mukino batsinze West Ham. Nyuma y’uwo mukino, yatangarije Pep Guardiola ko ashaka amahirwe yo gukina hanze y’u Bwongereza.

Nubwo hari amakipe yo muri Saudi Arabia yamwifuzaga, Walker yahisemo shampiyona y’Ubutaliyani. Impamvu z’uyu mwanzuro zirimo kuguma mu ruhando rw’amarushanwa akomeye i Burayi no gukomeza guhanganira ibigwi mu mupira w’amaguru w’abanyamwuga.

Walker amaze kugira uruhare rukomeye mubikombe bitandukanye Manchester City yatwaye. Yari mu ikipe yatwaye ibikombe bitandatu bya Premier League kuva Guardiola atangiye kuyitoza.

Kayle Walker kujya muri AC Milan yahise afungira amayira Marcus Rashford nawe wifuzwaga n’iyi kipe kuko amategeko yo muri Serie A yemerera amakipe yo mu Butaliyani gusinyisha umukinnyi umwe gusa ukomoka mu Bwongereza muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha.

Ku rundi ruhande, Manchester City ikomeje kwiyubaka. Mu isoko ryo muri Mutarama, bamaze kugura abakinnyi batatu barimo Omar Marmoush wavuye muri Frankfurt ku ma-pound miliyoni 59, Vitor Reis wavuye muri Palmeiras ku ma-pound miliyoni 30, na Abdukodir Khusanov wavuye muri Lens ku ma-pound miliyoni 33.6.

Walker ajyanye intego yo gukomeza gusigasira izina rye nk’umwe mu bakinnyi b’inyuma bafite ubunararibonye i Burayi. Abafana ba AC Milan bategerezanyije amatsiko kureba icyo azabagezaho muri iki gihe cy’intizanyo. 

Kyle Walker agiye kujya muri AC Milan

Gahunda za Marcus Rashford zo kujya muri AC Milan zahagaritswe n'uko Kayle Walker yamutanzemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND