Nshimiyimana Théogène wamenyekanye nka Dj Theo, yasezeweho bwa nyuma mu marira n'agahinda n'abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe, ibyamamare n'abandi babanye nawe mu bihe bitandukanye, ahanini bishamikiye ku muziki.
Yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu irimbi ryo kuri Mont Kigali, ni nyuma y'umuhango wo kumusezeraho wabereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho yari asanzwe abana n'umubyeyi we (Nyina).
Yitabye Imana tariki 21 Mutarama 2025, nyuma y'amasaha macye yari ashize agejejwe mu bitaramo bya Masaka aho abaganga bari bagaragaje ko ari indwara ya “Typhoïde”.
Mu burwayi bwe, yaranzwe no gukomera, ariko kandi mu minsi ye ya nyuma umubiri wagiye ucika intege, kugeza ubwo yari yaratakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga nk'ibisanzwe.
Ubuhamya bw'abo babanye mu bihe bitandukanye, bwiganje cyane ku kumvikanisha uruhare rwe mu rugendo rw'umuziki w'u Rwanda, ndetse n'uburyo yagiye abanira neza abantu banyuranye.
Dj Theo azakomeza kuzirikanwa nk'umwe mu bantu batumye impano ya Kitoko Bibarwa [Kitoko] imenyekana cyane kugeza n'uyu munsi. Uyu mugabo kandi yagiye agira uruhare mu kuzamura abarimo umuraperikazi Young Grace.
Theo yanavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko yari yashyize imbere ibijyanye no kuvanga imiziki. Yabaye Dj wihariye w'itsinda rya Just Family ryatandukanye, ndetse yabaye Dj w'umuraperi Riderman igihe kirekire.
Theo niwe wafashije Brianne kuvamo Dj ukomeye muri iki gihe, ni nyuma y'uko amukuye mu tubari n'ahandi yakoreraga. Ni nawe wafashije impano ya Dj Tasha kumenyekana, n'abandi barimo Dj Fabiola na Dj Cyusa.
Uyu mugabo yari yanashoye imari mu bijyanye no gukodesha ibyuma by'umuziki. Ndetse ari mu bagiraga uruhare mu rugendo rw'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label ibarizwamo Bwiza.
Mu burwayi bwe, Dj Theo yarwaje na Murumuna w'umuhanzi Mico The Best ndetse na Dj Fabiola. Yari yabanje kwivuriza ku bitaro byo kwa Nyirinkwaya, nyuma ajya kwivuriza mu Bitaro bya Masaka.
Mu 2000, Dj Theo w'imyaka 41 y'amavuko yavuzaga ingoma mu rusengero, ni mu gihe mu 2003 ari bwo yatangiye urugendo rwo kuba Dj- Yacurangiye abahanzi bakomeye nka The Ben, Meddy, Butera Knowless n'abandi.
Uyu mugabo yavukiye mu Rwanda, ariko akurira mu Burundi. Yari umwana w'ikinege mu muryango. Ariko hari umukobwa yafataga nka Mushiki we, kuko yarerewe mu muryango umwe nawe.
Theo yari afite inzozi zo kuzavamo umutekinisiye, ariko byarangiye ahisemo akazi ko kuvanga imiziki. Ni umwe mu babarizwaga mu ishyarahamwe ry'abantu batwara motto nini cyane.
Yize amashuri abanza, ndetse agisoza ayisumbuye yahise yinjira mu bijyanye n'amasomo yamufashije kuvamo umutekinisiye n'ubwo umuryango utabyumvaga neza. Dj Theo yakoreye igihe kinini muri Cadillac. Nyuma ye haje abandi ba DjBisoso, Dj Adams, Dj Khalim, Dj Pius n'abandi.
Igitaramo cya mbere yacuranzemo cyari icya Famil Squad cyabereye muri Saint Andre; icyo gihe umuhanzi Mukuru wa Riderman, ni mu gihe King James yari umuraperi n’aho Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, niwe wari umushyushyarugamba.
Dj Theo yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu muhango wabereye i Nyamirambo
Umubyeyi wa Dj Theo, yavuze ko yatunguwe n'urupfu rw'umuhungu we kuko bamubwiraga ko atarwaye cyane
Tidjara Kabendera ari kumwe na Senderi Hit mu muhango wo guherekeza Dj Theo
Riderman yavuze uburyo yabanye igihe kinini na Dj Theo, ndetse n'imikoranire yabaranze
Anitha Pendo yatanze ubuhamya, avuga ukuntu yamenyanye mu 2012 ubwo yamwigishaga umwuga wo kuvanga imiziki
Director Fayzo wakoranye igihe kinini na Dj Theo [Uri iburyo] ndetse na Bahati Makaca
Imibare ya hafi igaraza ko Dj Theo yakoranye bya hafi n'abahanzi barenga 50ndetse na ba Dj barenga 50 barimo nka Dj Bisoso na Dj Anitha Pendo
Umukinnyi wa filime nka 'Njuga' [Uri hagati] ari mu baherekeje Dj The bwa nyuma
Dj Theo yatangiye urugendo rwo kuvanga imiziki mu 2003, nyuma yo kuganzwa n'impano yawe yari muri we
Dr Kintu uri mu bari baratangije inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac akaza kuyivamo-Muri iki gihe afasha Bebe Cool mu muziki
Umuraperi Riderman ari kumwe na Senderi Legend wamamaye mu bihangano binyuranye
Kasirye Martin wamamaye nka MC Tino yakoranye na Dj Theo kuva mu 2003, yasezeyeho bwa nyuma
Producer Niz Beat [Uri iburyo wambaye ishati yerurutse] yasezeye kuri Dj Theo
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yasezeye kuri Dj Theo
Dj Theo yabarizwaga mu ishyirahamwe ry'abantu batwara Motto nini zifite imiterere itangaje
Umuraperi Danny Nanone [Uri iburyo] yasezeye kuri Dj Theo
Umukuru w'umurango [Wambaye ikote] yavuze ko yamenye inkuru y'urupfu rwa Dj Theo ari mu modoka
Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mico The Best yasezeye ku nshuti ye y'igihe kirekire Dj Theo
Umuraperikazi wamamaye nka Young Grace
Dj Bisoso wakoranye igihe kinini na Dj Theo yamusezeyeho
Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze umuhango wo guherekeza Dj Theo
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO