Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari i Ankara, basuye Urwibutso rwa Anıtkabir, ahari imva ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk wabaye Perezida wa mbere wa Türukiya ndetse ufatwa nk’uwahanze iki gihugu.
Kuva kuwa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türukiya, ndetse kuri uyu wa Kane basuye imva iruhukiyemo Mustafa Kemal Atatürk, wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu ndetse ufatwa nk’uwagishinze, mu gihe bakomeje kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu.
Uru rwibutso rwa
Anıtkabir Memorial Tomb rufite amateka ahambaye ku Banya-Turukiya kuko ni rwo
rushyinguwemo Mustafa Kemal Atatürk, wabaye Perezida wa mbere wa Türkiye akaba
n’uwashinze iki gihugu.
Perezida Kagame na Madamu
Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva ashyinguyemo ndetse baranamwunamira
nk’ikimenyetso cyo kumuha icyubahiro.
Mustafa Kemal Atatürk
yabonye izuba mu 1881, atabaruka mu 1938. Afatwa nk’umwe mu basirikare b’ibihe
byose bagize uruhare mu rugendo rwagejeje Türkiye ku kubona ubwigenge.
Yabaye Perezida wa mbere
wa Türkiye kuva mu 1923 kugeza yitabye Imana mu 1938, aho yibukirwa ku
mavugurura yahinduye iki gihugu, kigashobora kwiteza imbere.
Mu ruzinduko Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kugirira muri Türkiye, biteganyijwe ko
kuri uyu munsi Umukuru w’Igihugu agirana ibiganiro byihariye na mugenzi Recep
Tayyip Erdoğan.
Ibiganiro by’abakuru
b’ibihugu birakurikirwa n’ibyo bagirana bari kumwe n’itsinda ry’intumwa zabo
mbere yo gutangariza abanyamakuru ibikubiye mu biganiro bagiranye.
Biteganyijwe ko Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa mu cyubahiro ku meza na Perezida
Recep Tayyip Erdoğan.
Umubano w’u Rwanda na
Turukiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i
Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i
Kigali.
Mu rwego rwo gushimangira
uyu mubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu,
yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2016, hasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye bwa
Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, mu burezi no korohereza abinjira muri ibi
bihugu.
Guverinoma y’u Rwanda
n’iya Turukiya zifitanye amasezerano y’ubufatanye 18, arimo ayo guteza imbere
umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Amwe muri aya masezerano
yashyizweho umukono muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu
yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Ubucuruzi hagati y’u
Rwanda na Turukiya bwari ku gaciro ka miliyoni 21 z’amadolari ya Amerika mu
2018, kagera kuri miliyoni 78,4 z’amadolari mu 2020.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Urwibutso rwa Anitkabir ruruhukiyemo uwabaye Perezida wa mbere wa Turukiya
Bashyize indabo ku mva ashyinguyemo baranamwunamira
Mustafa Kemal afatwa nk'uwashinze Igihugu cya Turukiya
TANGA IGITECYEREZO