Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu itumba rya 2025, hateganyijwe imvura iri hasi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.
Ni amakuru y’iteganyagihe Meteo Rwanda ivuga ko aba yizewe ku kigero kiri hejuru ya 75%. Iki kigo cyagaragaje ko igihembwe cy’imvura y’itumba, ni ukuvuga hagati ya Werurwe-Gicurasi 2025 giteganyijwemo imvura iri hasi ya milimetero 250 na 550, iyi mvura ikaba iri hasi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu itumba kuko iba iri hagati ya 250 na 650.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yabwiye RBA ducyesha iyi nkuru ko n’ubwo haba hatangajwe iteganyagihe ry’igihe kirekire hatangwa n’andi makuru y’igihe kigufi.
Abafatanyabikorwa ba Meteo Rwanda bavuga ko hakwiye kunozwa uburyo amakuru y’iteganyagihe atangwamo, kugira ngo ibihombo abantu bakunda guhura na byo cyane abahinzi bigabanuke.
Iteganyagihe rigaragaza ko imvura y’itumba izatangira kugwa hagati ya tariki 10 na 20 z’ukwezi kwa 2 ikazatangira gucika hagati y’itariki ya 10 na 20 Gicurasi 2025.
Iteganyagihe ry’igihe kirekire riba ryizewe ku kigero kiri hejuru ya 75% na ho iry’umunsi 1 kugera ku 10 ritanga amakuru nyayo ku kigero cya 83%.
TANGA IGITECYEREZO