Abantu bagera kuri 13 bahitanywe n’impanuka ya gari ya moshi, bitewe no kwikanga inkongi y’umuriro, abagenzi bakuruye umugozi bavuza inzogera y’ubutabazi bituma basohokamo, indi gare ya moshi yanyuragaho ihita ibakubita barapfa.
Nibura abantu 13 bapfuye abandi 6 barakomereka mu mpanuka yabereye mu Burengerazuba bw’u Buhinde ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025. Iyi mpanuka yabereye muri Jalgaon, muri Leta ya Maharashtra, hafi y’ahazwi nka gare ya Pardhade, kilometero 410 uvuye i Mumbai, umujyi w’ubukungu wu Buhinde.
Abapfuye bari abagenzi bari muri gari ya moshi ya Pushpak Express, aho basimbutse bagana mu nzira ya gari ya moshi ubwo bumvaga inkuru y’uko hari umuriro.
Abagenzi bakuruye umugozi w’ubutabazi bavuza inzogera gari ya moshi irahagarara, bamwe bahita basimbuka bajya mu nzira ya gari ya moshi. Muri ako kanya, gari ya moshi ya Karnataka Express yari iri kunyura ku yindi nzira byegeranye, ihita ibakubita.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa gari ya moshi, Swapnil Nila, impanuka yatewe n’uko mu muri gare yamoshi imwe ya Pushpak Express habonetsemoibishashi by’umuriro, bikekwa ko byatewe na “hot axle” cyangwa “brake-binding”.
Ibi byateye ubwoba abagenzi, bamwe bituma bakora kunzogera y’ubutabazi, abandi bahita basimbuka nkuko tubikesha CNN.
Ubuhinde bukomeje kugira umubare munini w’impanuka za gari ya moshi, nubwo hari imbaraga zishyirwa mu kuzigabanya no kugabanya umubare wabahitanwa nazo. Mu 2023, impanuka ikomeye yishe abantu barenga 280, abandi amagana barakomereka.
Minisitiri w’Intebe Narendra Modi arimo gukomeza gahunda yo kuvugurura uru rwego rwubatswe mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza mu gihugu gifite abaturage miliyari 1.42.
TANGA IGITECYEREZO