Kigali

Hyatt Regency yadabagije abatuye n’abatemberera muri Kenya ifungura hoteli y'agatangaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/01/2025 14:08
0


Kompanyi yitwa Hyatt Hotels Corporation yatangaje ko yafunguye ku mugaragaro hoteli yayo nshya muri Kenya yise ‘Hyatt Regency Nairobi Westlands,’ yitezweho kuba igisubizo kuri ba mukerarugendo bahatemberera ndetse n'abaturage b'iki gihugu.



Iyi Kompanyi isanzwe izwiho ubudasa mu kwakirana ubwuzu abayigana, ubu noneho yafunguye hoteli y’inyenyeri eshanu i Nairobi muri Kenya, mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri benshi serivisi zabo ntagereranwa mu kwakira abashyitsi, no guhuza ubwiza bw’umuco wo muri Kenya n’ibyiza Hyatt Regency ihishiye abakunda gukora ingendo mu bihugu binyuranye by’umwihariko muri Kenya.

Abifuza kugana Hyatt Regency, bitege kuzahasanga ibyumba byiza bijyanye n’igihe kandi biteye mu buryo bufasha buri wese kuruhuka neza, ibyo kurya bitandukanye kandi bibereye ijisho, ndetse na serivisi zinoze mu gihe cyose wifuza kuhamara.

Hyatt Regency Nairobi Westlands iherereye hagati mu mujyi wa Nairobi ahazwi nko mu cyanya cy'ubucuruzi, ikaba yaje ari igisubizo ku bahasura ndetse na ba mukerarugendo basura Inzu Ndangamurage y'Igihugu 'Nairobi National Museum,' Ishyamba rya Karura, inyamanswa zo muri pariki ya Nairobi n'ahandi.

Umuyobozi Mukuru wa Hyatt mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, Stephen Ansell yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuba babashije gufungura hoteli nk'iyi muri Kenya, ashimangira ko iyi ari intambwe ikomeye mu iterambere rya Hyatt ku isoko rya Afurika.

Ati: "Twiyemeje kwaguka no guhaza ibyifuzo bitandukanye by'abakora ingendo. Twiteguye guha abanyamuryango n'abakiliya bacu amahitamo menshi ku Isi hose."

Ni mu gihe Umuyobozi mukuru wa Hyatt Regency Nairobi Westlands, Igor Jovovic yagize ati: "Twishimiye gutangaza ko hafunguwe Hyatt Regency Nairobi Westlands, aho abashyitsi bashobora kugirira ibihe byiza cyane.”

Igor yakomeje avuga ko aho iyi hoteli iherereye, ari ahantu heza cyane ku babagana kuko babasha kwibonera ibyiza nyaburanga byose bitatse igihugu cya Kenya. Yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo Hyatt Regency Nairobi Westlands hagomba kuba hamwe mu hantu ku Isi uzatemberera ukahagirira ibihe byiza utazigera wibagirwa mu buzima bwawe.

Mu rwego rwo kwita ku byifuzo by’abakiliya babo, iyi hoteli ifite ibyumba 219 birimo 147 bya ‘Guestrooms & Suites,’ ndetse n’ibindi 72 bya ‘Apartments.’ 

Ni ibyumba byiza kandi binini, birimo ibikoresho byose nka Televiziyo igufasha kutagira irungu, Wi-Fi yihuta cyane, hamwe n’ubwogero bujyanye n’igihe. Abakunda ikawa n’icyayi nabo batekerejweho, ndetse n’abifuza kuhakorera akazi na bo baroroherezwa.

Ku bifuza gucumbika muri Hyatt Regency Nairobi Westlands, hari amahitamo menshi y’ibyabafasha kumererwa neza, birimo gahunda zinyuranye za siporo, Sauna, ‘pool’ ku bakunda koga, n’izindi serivisi nyinshi kandi nziza ku buzima bwa muntu.

Hyatt Regency Nairobi Westlands yaje ari igisubizo ku bategura inama n’abafite ibirori bakenera ahantu hisanzuye ho gukorera, kuko bafite ahantu hagari habugenewe aho uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw’Umujyi wa Nairobi.

Kompanyi ya Hyatt Regency, izwiho uburambe mu kugira amahoteli akomeye ndetse n’ahantu heza ho kuruhukira (Resorts), aho imaze gufungura ahantu hagera kuri 230 mu bihugu 40 biherereye hirya no hino ku Isi.

ku bindi bisobanuro, wasura urubuga rwabo arirwo www.hyatt.com, ari nako ukurikira imbuga nkoranyambaga zabo zirimo Facebook, Instagram na X [Twitter], hose bitwa @HyattRegency.


Ubwiza bwa Hoheli 'Hyatt Regency Nairobi Westlands' yafunguwe ku mugaragaro 





Ibyumba byaho ni byiza kandi ni bigari






Abakunda koga na bo batekerejweho



Umuyobozi Mukuru wa Hyatt muri Afurika no mu Burengerazuba bwo hagati, Stephen Ansell yavuze ko hoteli nshya bafunguye isobanuye byinshi ku iterambere ryabo ku isoko rya Afurika


Umuyobozi wa Hyatt Regency Nairobi Westlands yatangaje ko iyi hoteli igiye kuza mu za mbere nziza ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND