Ese ujya wisanga uri gukoresha ibimenyetso by’umubiri “body language” cyangwa amarenga ukoreshaje intoki, uzunguza umutwe, cyangwa amaso mu gihe uri kuvuga?.Ibi bishobora kuba bikubaho mu gihe uri kuvugana n’abantu muri kumwe, nyamara ushobora kuba ujya unabikora uri kuvugira kuri telephone, umuntu muri kuvugana mutari kumwe.
Ushobora kumva ibi bidasanzwe.Abahanga mu by’imitekerereze
ya muntu basobanura byinshi kuri iyi myitwarire. Ese ntibyaba bigaragaza
ibibazo byo mu mutwe cyangwa hari icyo bigaragaza ku myitwarire y’umuntu? Psychology
isobanura neza ko ibi ari igikoresho cy’itumanaho. Mu buryo bwo gusangiza
abandi amakuru, cyangwa kubasha gutumanaho nabo. Psychology kandi ivuga ko nta kidasanzwe
kibirimo.
Ibimenyetso by’amaboko “hand gestures” bisa naho ari
ibyiyongera ku byo umuntu avuga kandi bigira uruhare runini cyane mu buryo bwo
gusangiza ibitekerezo no gutuma byumvikana. Usibye ku kuba uburyo bwo
gusobanura neza ibyo ushaka kuvuga, kubasha kuvuga ukoresheje amarenga ni
ubuhanga bufitanye isano ya hafi n’uburyo
ubwonko bwa muntu bukora.
Impamvu imwe ikomeye abantu bakoresha ibimenyetso n’amarenga
mu gihe bavuga, biterwa na kamere y’umuntu. Abantu bakunze kwisanzura cyane
bakunze kwitwa “extroverts”, usanga bakoresha amarenga cyane mu gihe bari
kuvuga cyane cyane bakora ibimenyetso byinshi bakoresheje intoki. Mu busanzwe
ni abantu bisanzura cyane kandi gukoresha ibimenyetso mu gihe bavuga bibafasha gushimangira ingingo zabo.
Ibimenyetso bituma abo ubwira bakomeza kumva ibyo uvuga
kandi bakarushaho kukwitaho no kukumva bikakongerera imbaraga n’icyizere. Niyo
mpamvu usanga abayobozi benshi bakunze kugaragara bakoresha ibimenyetso by’intoki
n’amarenga mu gihe bari gutanga imbwirwaruhame.
Ku rundi ruhande, abantu batuje cyane, badakunze
kwisanzura “introverts” usanga bakoresha ibimenyetso by’intoki gake gashoboka. Bakunda
kuvuga amagambo make, kandi akenshi ntibaba bisanzuye iyo bavugira mu ruhame
kuko bo bikundira ubuzima butuje bari bonyine, bityo gusobanura ibitekerezo
byabo birabagora cyane. Ariko ibi ntibivuga ko batajya bakoresha ibimenyetso by’amaboko
mu gihe bari kuvuga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu by’imitekerereze
ya muntu riyobowe na Susan Goldin-Meadow ryo muri kaminuza ya Chicago, bugaragaza uburyo kuvuga werekana ibimenyetso n’amarenga ari byiza haba k'uvuga
ndetse n’ubwirwa. K’uvuga, gukoresha amarenga bimufasha gutondeka neza
ibitekerezo no gutegura ibyo avuga neza bikaba n’uburyo bwiza bwo kubisobanura mu
buryo bworoshye.
Ubu bushakashatsi buvuga ko ibi ari ukubera ko ubwonko
bwa muntu buhuza itumanaho rinyuze mu magambo n’irinyuze mu buryo bw’ibimenyetso
n’amarenga. Gukoresha ibimenyetso by’intoki n’amarenga mu gihe umuntu avuga
bimufasha kubasha gusobanura neza ibitekerezo bye mu buryo bworoshye kandi
bwumvikana.
Ubu buryo bw’itumanaho kandi bufasha uwumva gubanukirwa neza n’ibyo undi ari kugerageza gusobanura mu buryo bworoshye. Iyo umuntu ari kugusobanurira ikintu akoresha ibimenyetso n’amarenga, bituma umukurikira ntunarambirwe vuba ibyo ari kuvuga.
Abahanga bashishikariza abantu bakunze kuvugira mu ruhame
cyane cyane abarimu, gukoresha ubu buryo, kuko ari bwo bwiza mu gutuma abo
ubwira bakumva neza kandi batarangaye cyangwa ngo barambirwe.
Igitangaje cyane ni uko abantu bafite ubumuga bwo kutabona nabo bakoresha amarenga cyangwa ibimenyetso by’amubiri “body language” nubwo umuntu yaba afite ubu bumuga kuva akivuka atarigeze abona ikintu na kimwe, ubushakashatsi bugaragaza ko nawe akoresha ibimenyetso n’amarenga mu gihe avuga nubwo mu by'ukuri ibyo bimenyetso nta hantu na hamwe yigeze abibona.
Ibi bigaragaza ko gukoresaha ibimenyetso n’amarenga umuntu avuga ari karemano,
ndetse ko bitagengwa n’ubushobozi bw’umuntu bwo kubona.
Ariko iyo ibimenyetso bidahuye n’ibyo uvuga bishobora kujijisha abumva, ndetse
bikaba byatuma bumva ibitandukanye n’ibyo uri kuvuga, ari nayo mpamvu ugomba
kwita ku buryo ukoresha ibimenyetso n’amarenga mu gihe uvuga.
Iyo ikoreshejwe neza, ibimenyetso by’amaboko n’amarenga
bishobora kugufasha gusobanura neza ibitekerezo byawe, kubishimangira no kurushaho
gutuma abo ubwira bagukurikira batarangaye cyangwa ngo barambirwe. Ibi kandi
bishobora gutuma ibyo wavuze bitibagirana, kuko abo wabwiraga basigarana mu
mutwe uburyo wabivugaga n’ibimenyetso wakoraga uri kubasobanurira.
TANGA IGITECYEREZO