Kigali

N’abadafite abakunzi batekerejweho! Abahanzi bagiye guhurira i Kigali mu birori “Amore Valentine’s Gala”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2025 14:14
0


Abahanzi bo mu bihugu bibarizwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane abo mu Rwanda, bagiye guhurira i Kigali mu birori by’umusangiro n’igitaramo byiswe “Amore Valentine’s Gala” bigiye kuba ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gufasha abantu banyuranye kwizihiza ‘Saint Valentin’.



Bizahuza abakundana n’abadafite abakunzi mu rwego rwo kwizihiza umunsi uzwi nka ‘Saint Valentin” uzizihizwa tariki 14 Gashyantare 2025, ndetse amakuru y’ibanze agaragaza ko ibi birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ibi birori bizarangwa n’igitaramo cy’abahanzi (Live Performance), ku bahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Bizaba kandi ari umwanya wo gusangira amafunguro n’ibinyobwa byateguwe, kandi bizarangwa n’ibikorwa byose bigamije kwizihiza Umunsi wa ‘Saint Valentin’ mu buryo bwihariye.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri ibi birori byateguwe na kompanyi ya Horn Entertainment Ltd bazatangazwa mu gihe kiri imbere, cyo kimwe n’abo mu bihugu nka Uganda n’ahandi bahatumiwe kuririmba muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru hari aho bagira bati “Ibi birori bizahuza abantu mu rwego rwo gufasha abakundana n’abadafite abo bakundana ndetse n’undi wese ukunda igitaramo.”

Saint Valentin ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, ugamije kugaragaza urukundo no gushimangira umubano hagati y’abakundana.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, usanga abakundana bahana impano zihariye, kandi hategurwa ibitaramo binyuranye bigamije gufasha buri wese gususuruka.

Ibirori bihuza abakundana kuri uyu munsi biterwa ahanini n'impamvu zinyuranye. Binyuze mu birori, abakundana babona umwanya wihariye wo kwishimana, gutanga impano, no kugaragarizanya urukundo.

Ibi birori kandi bituma abakundana baruhuka, bagahura n’abandi bantu bafite ibyiyumvo bisa, bityo bikabafasha kurema ibihe byiza byuzuye umunezero.

Bikurura abantu benshi kandi biba ari umwanya mwiza ku bucuruzi nka Restaurant, abacuruza impano, indabo, n’ibindi, biteza imbere ubukungu muri rusange.

Kwizihiza uyu munsi ni uburyo bwo kubungabunga umuco w’urukundo n’ubushuti hagamijwe gukomeza umuryango nyarwanda n’isi muri rusange.

Kuva hambere, umunsi wa Saint Valentin wafatwaga nk’uburyo bwo gushimangira ko urukundo rw’umutima ari ingenzi mu buzima bwa muntu.

Uko byagenda kose, Saint Valentin ni umunsi urenze kwishimisha; ni umwanya wo gutekereza no gushimira ab’ingenzi mu buzima.  

Ibirori bya “Amore Valentine’s Day” bizaririmbamo abahanzi bizaba tariki 14 Gashyantare 2025 muri Camp Kigali 


Ibi birori byateguwe mu rwego rwo gufasha abakundana n'abadafite abakunzi kwizihiza umunsi wa Saint Valentin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND