Kigali

Amerika: Inama y’Abepisikopi yagaragaje impungenge ku myanzuro Perezida Trump aherutse gushyiraho umukono

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:23/01/2025 10:59
0


Inama y'Abepiskopi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko itewe impungenge n'ibyemezo Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho umukono kuko bimwe muri byo bizagira ingaruka kuri benshi b'abanyantege nke.



Inkuru dukesha The Catholic World Report, ivuga ko, inama y'Abepiskopi yatangaje ko inyigisho za Kiliziya zidahinduka kubera uwahawe ubuyobozi, cyangwa kubera ibyemezo byafashwe, igasaba abayobora Amerika gukoresha umugisha iki gihugu cyahawe n'Imana mu kwita ku banyantege nke n'abatagira kirengera. 

Iyi nama yagaragaje ko imyanzuro yasinywe na Perezida Donard Trump nyuma yo kurahirira kuba Perazida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, harimo iyibasira abakene, n’abanyantege nke, bityo ko ikwiye kongera gusuzumwa maze igahundurwa.

Ku wa gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Amerika (USCCB), Arkiyepiskopi Timothy Broglio, mu ijambo rye yatangaje ko yanenze amwe mu mabwiriza ya Perezida Trump avuga ko “biteye impungenge cyane.” 

Yagize ati: “Ingingo zimwe zikubiye mu mabwiriza nyobozi, nk'ayibanze ku gukumira abimukira n'impunzi, gukuraho imfashanyo z’amahanga, ndetse n’ajyanye n'ibidukikije, ateye impungenge cyane kandi bizagira ingaruka mbi, inyinshi muri zo zikaba zizangiza byinshi cyane cyane ku batishoboye.

Donald Trump, akimara kurahira, yahise asinya itegeko ryo gukura Amerika mu ishami ry’muryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS). Ni mu gihe, Amerika yatangaga 18% by’amafranga akoreshwa n’uyu muryango binyuze mu nkunga, iri tegeko rivuga ko Amerika itazongera kugira andi mafaranga itanga muri uyu murango. 

Inama y’Abepisikopi, yagaragaje ko, ibi bizagira ingaruka zikomeye cyane ku buzima muri rusange igihe Amerika izaba itagitanga ubufasha mu guhangana n’ibyorezo ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Donard Trump kandi, yasinye itegeko ryo gukuraho ubwenegihugu bwatangwaga ku bana bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri tegeko ryavugaga ko umwana wavukiye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahabwa ubwenegihugu hatitawe ku buryo umubyeyi we yageze muri icyo gihugu, ibi rero Donard Trump akaba yabikuyeho. Inama y’Abepisikopi yagaragaje ko iki cyemezo atari cyiza ngo kuko kizagira ingaruka ku bimukira n’imiryango yabo.

Donald Trump kandu mu byemezo yasinya harimo gukura Amerika mu masezerano bari bafitanye n’u Bufaransa agamije kubungabunga ibidukikije. Ibi nabyo bikaba bizagira ingaruka ku buzima muri rusange, inama y'abepisikopi ikaba yagaragaje ko iki cyemezo nacyo atari cyiza.

Inama y'aAbepisikopi yagarutse no ku gushimira imyanzuro imwe n'imwe yashyizweho umukono na Perezida Donard Trump, ivuga ko iyi myanzuro ari myiza kandi ikwiriye, muri iyi myanzuru hari mo, gushyiraho itegeko rivuga ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari abantu b’ibitsina bibiri gusa 'Umugabo n’umugore'.

Inama y’Abepisikopi ikaba isaba ko iyi myanzuro yakongera igasubirwamo, ndetse hakaba hakorwa impinduka hagamijwe kurengera abakene, no gukurikiza icyo Imana ishaka.


Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Amerika (USCCB), Arkiyepiskopi Timothy Broglio, yatangaje ko yanenze amwe mu mabwiriza ya Perezida Trump






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND