Umutoza Pep Guardiola yemeye ko PSG yamutsinze muri Champions League yari ifite imbaraga nyinshi kandi yumva neza umukino kurusha ikipe ye ya Manchester City.
Manchester City yari ifite icyizere
cyo kwegukana intsinzi mu mukino wa Champions League imbere ya PSG, ariko
ibintu byaje guhinduka mu buryo butunguranye ubwo PSG yagaruraga imbaraga
igatsinda ibitego bine, ikuraho ibitego bibiri Man City yari yabanje.
Man City yatangiye neza igice cya kabiri, ifungura amazamu ku gitego cya Jack Grealish maze Erling Haaland yongeraho icya kabiri, bigaragara ko bashaka kwihagararaho.
Gusa ibintu byahindutse ubwo Ousmane Dembele yatsindaga igitego cya mbere cya PSG, maze Bradley Barcola akishyura ku munota wa 60.
PSG yahise ifata ubuyobozi binyuze ku gitego cya
Joao Neves ku munota wa 78, mbere y'uko Goncalo Ramos ashyiramo igitego cya
kane mu minota y’inyongera, byemeza intsinzi ya PSG ku bitego 4-2.
Nyuma y’umukino, Guardiola yagize
ati: “PSG yaturushije cyane. Tugomba kubyemera kuko wari umukino ukomeye.
Tuzagerageza gutsinda umukino wa nyuma na Club Brugge mu rugo. Nibatunanira,
bizaba bivuze ko tutari tubikwiye.
Pep yakomeje asobanura ko uburyo PSG
yari ifite abakinnyi benshi hagati mu kibuga byabahesheje amahirwe yo gucunga
umukino neza. Yagize ati: “Twashatse gukina ariko ikipe ikomeye nka PSG
byaratugoye cyane.”
Iyi ntsinzi yashyize PSG hejuru ya
City ku rutonde rwa UEFA Champions League. Manchester City ubu iri ku mwanya wa
25 muri 36 n’amanota umunani mu mikino irindwi, kandi amakipe 24 ya mbere ni yo
akomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Umukino wa nyuma City izakira Club Brugge.
Manchester City ifite akazi katoroshye imbere yayo, kuko ku wa Gatandatu izakina na Chelsea muri Premier League, umukino w’ingenzi mu rugamba rwo gushaka umwanya mu makipe ane ya mbere.
Guardiola yavuze ko ikipe ye izagerageza gukora ibishoboka byose kugira
ngo yongere kwitwara neza. Yagize ati: “Tugomba kwitegura neza
umukino wa Chelsea ndetse n’uwa nyuma na Club Brugge. Ndashimira abakinnyi
banjye kuko bakoze ibishoboka byose mu mukino wa PSG, n’ubwo bitagenze uko
twabyifuzaga.”
Umutoza wa Manchester City yashimangiye imbaraga za PSG yamutsinze ibitego 4-2
Manchester City yinjiye mu makipe agomba gusezererwa rugikubita
TANGA IGITECYEREZO