Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze impamvu barimo barakoresha igerageza ku bakinnyi batandukanye anavuga ko bazazana rutahizamu mushya tariki ya 26 Mutarama.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama ubwo yaganiraga na Radio & TV 10 mu kiganiro Urukiko rw'imikino. Twagirayezu Thaddée yavuze ko yumvise ababanenga ko barimo barakoresha igerageza kandi umukinnyi utanyura muri iyo nzira ari uba uzwi.
Yagize ati: "Twumvise n’abanenga ngo ikipe ya Rayon Sports ntabwo yagakwiye kuba ikoresha igerageza ngo yari ikwiye kuba izana umuntu izi ukina gutya, tuvuge wenda nk’urugero nk’ubungubu wenda nka Ronaldo cyangwa undi muntu ntabwo akorerwa igeragezwa byo kuvuga ngo ugiye kumugeragereza mu kibuga uba umuzi kandi koko ni byo.
Buriya turebe uko ibintu biba bihagaze impamvu binatandukanye nta n'ubwo urumva ikipe yo mu Rwanda yavuga ngo igiye gukoresha igeragezwa ntabwo ngiye kuzirondora bo bagura umukinnyi bakamuzana".
Yavuze ko impamvu bakoresha igerageza ari ukubera ko Rayon Sports ari ikipe izamura impano bityo ko buri mukinnyi aba yifuza kuyijyamo. Ati: "Reka nkubwire impamvu yo gukoresha igeragezwa, Rayon Sports ni ikipe izamura impano z’abakinnyi, ujya kumva ukumva umuntu araguhamagaye akakubwira ko nshaka kuza mu ikipe yanyu, ukamubaza uti se wowe urinde?.
Ati wenda nkina muri Guinea mu cyiciro cya mbere ni njye watsinze ibitego byinshi. Ukavuga ngo wowe watsinze ibitego byinshi ni wowe urimo gusaba kuza gukina muri Rayon Sports?.
Ati 'yego kuko Rayon Sports ndayizi ariko ibyo akubwira ntabwo ubyemera kuko abikubwiye. Impamvu ni iyihe? Rero Rayon Sports ni ikipe izwi aravuga ngo ngiye gukina muri Rayon Sports imyaka ibiri nzaba naka nk’itara ngire aho ngera.
Ni izo mpamvu muri kumva abantu baza, nk'ubu hari hari uwaje wa Cameroon ni umukinnyi uyo urebye uko ameze n'aho yakinaga ubona ari mwiza ariko ukumva ngo aje gukora igeragezwa, ni uko Rayon Sports ari ikipe ishobora kumugeza ku ntego yumva akeneye".
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kandi hari umukinnyi umwe utazakoreshwa igerageza akaba azagera mu Rwanda tariki ya 26 z'uku kwezi. Ati: "Uyu munsi hari umukinnyi umwe tutazakoresha igeragezwa azaza ku itarimiya 26 ariko abandi bari hano bagera kuri 2, 4 tuzabakoresha igerageza".
Perezida wa Rayon wa Rayon Sports yahakanye ibyo kuba baragiranye ibiganiro n’umukinnyi w’umunya Uganda Fahad Bayo byo kuba bamusinyisha.
Abakinnyi bari mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu barimo Ntamba Musikwabo Malick ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Raymond Lolendi Ntaudyimara ukomoka muri Tanzania ndetse na Innocent Nah Assana ukomoka muri Cameroon wageze mu Rwanda ku munsi wejo kuwa Gatatu.
TANGA IGITECYEREZO