Kigali

OMS yagaragaje impungenge ku mwanzuro wa Amerika wo kuva muri uyu muryango

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:23/01/2025 12:03
0


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje impungenge ku mwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) uvuga ko igiye kuva muri uyu muryango. OMS yavuze ko ikwiye gukomeza gukorana n’ibihugu byose, harimo na USA mu guhangana n'ibibazo by'ubuzima no gukumira ibyorezo.



Mu butumwa OMS yatanze yatangaje ko, igira uruhare rukomeye mu gukumira ibyorezo no kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byose, harimo n’abanya-Amerika, binyuze mu guhangana n’indwara zitandukanye n’ibyorezo, guteza imbere gahunda z’ubuzima, ndetse no kugenzura no gukumira ibibazo byose bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa benshi.

OMS kandi yagarutse ku kuba, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kimwe mu bihugu byashinze umuryango wa OMS mu 1948, yatangaje ko kandi kuva icyo gihe, Amerika yagiye igira uruhare rukomeye mu gufasha uyu muryango, harimo no mu rwego rwo gufata ibyemezo bitandukanye ku bikorwa by’uyu muryango.

 Mu myaka irenga 70, OMS na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa, birimo no guhangana n’icyorezo cya Smallpox ndetse no kugabanya cyane ikwirakwira rya Polio ku isi hose. 

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yahise ashyira umukono ku mategeko 10 ya mbere nka Perezida wa Amerika, harimo no gukura igihugu mu muryango wa OMS. 

Amerika yatangaga 18% by’amafranga akoreshwa n’uyu muryango binyuze mu nkunga yatangaga. Kuri ubu, ntabwo izongera kugira andi mafaranga itanga muri uyu murango. Mu mwaka wa 2024-2025, Amerika yari yaratanze Miliyari 6.8$.

Mu itangazo yasohoye ku wa 22 Mutarama 2025, OMS yagize iti: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’ibindi bihugu byagize uruhare mu gushyira mu bikorwa impinduka nini mu muryango wa OMS mu myaka yashize, hagamijwe kongera imikorere, kugabanya ingaruka z’ibyorezo no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima mu bihugu bitandukanye.” 

OMS yanavuze ko isaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusubiza amaso inyuma ikagenzura icyo cyemezo yafashe, kandi irifuza gukomeza kugirana umubano mwiza na Amerika mu rwego rwo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bo ku isi yose no gukomeza guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije isi.


Perezida Trump aherutse gusinya ku itegeko rivana Amerika muri OMS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND