Kigali

Yerusalemu yemejwe nk’Umurwa Mukuru wa Israel: Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/01/2025 6:50
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 23 Mutarama ni umunsi wa 23 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 343 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1879: Mu ntambara hagati y’Abongereza n’Abazulu, habaye igitero cyayigejeje ku musozo wayo, ni ukuvuga igitero cya nyuma muri iyi ntambara cyiswe Rorke’s Drift.

1945: Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Karl Dönitz yatangije igitero cyiswe Hannibal.

1950: Inteko ya Israel (Knesset) yafashe umwanzuro w’uko Yerusalemu ari Umurwa Mukuru wa Israel.

1958: Muri Venezuela habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Marcos Pérez Jiménez.

1963: Hatangiye intambara yo guharanira ubwigenge muri Guinea-Bissau ku mugaragaro, iyi ntambara yatangiye ubwo abarwanyi bo muri PAIGC bagabye ibitero ku ngabo z’Abanya-Portugal bari bafite ibirindiro ahitwa Tite, aba akaba bari Abakoloni babo.

1924: Mu itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashyizwemo ingingo ya 24 ikuraho imisoro ku matora y’igihugu.

1967: Hatangijwe imibanire ishingiye kuri Dipolomasi hagati ya Côte d’Ivoire na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1968: Koreya ya Ruguru yafatiriye ubwato bwa USS Pueblo (AGER-2), bushinjwa kuba bwavogereye ubusugire bwacyo.

1973: Perezida Richard Nixon yatangaje ko amasezerano y’amahoro muri Vietnam yagezweho.

1973: Habaye iruka ry’ikirunga Vestmannaeyjar ryashegeshe bikomeye ahitwa Heimaey, iki kirunga cyari giherereye mu Majyepfo ya Iceland.

1997: Madeleine Albright yabaye umugore wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye Umunyamabanga wa Leta.

1997: Antonis Daglis, Umugereki wari ufite imyaka 23 y’amavuko wari umushoferi w’amakamyo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 13 ndetse yongerwa n’indi 25 azira kwivugana abagore batatu no kugerageza guhotora abandi batandatu.

2002: Umunyamerika w’Umutalibani John Walker Lindh yagarutse gukorana n’Ikigo cy’Iperereza cya FBI.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1964: Bharrat Jagdeo, wabaye Perezida wa Guyana.

1986: José Enrique Sánchez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.

1986: Steven Taylor, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wavukiye i Londres mu Bwongereza.

1992: Jack Reynor, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.

Urubuga astrology.com ruvuga ko abantu bavuka kuri iyi tariki ari abantu bagira ugutwi kumva vuba ku buryo usanga basobanukirwa ibintu byose mbere y’abandi.

Abavutse kuri iyi tariki kandi, ni abantu bakunda kwigenga ku buryo guhindura imyanzuro yabo ari ingorabahizi.

Aba bantu, ni abahanga mu guhanga udushya ndetse akenshi ubasangana ubushobozi bwo guhindura imitekerereze y’abandi.

Niba waravutse kuri iyi tariki, uko byagenda kose kose witega byinshi ku bantu kandi kumva inama z’abandi zishobora kuzana impinduka mu buzima bwawe birakugora.

Bamwe mu bitabye Imana kuri uyu munsi:

2007: Syed Hussein Alatas, umunyapolitiki wo muri Malaysia.

2009: Robert W. Scott, Umunyapolitiki wo muri Amerika, yabaye Guverineri wa Carolina ya Ruguru.

Uyu munsi hizihizwa abatagatifu: Ildephonsus, Andreas, n'abandi.
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND