Kivu Ruhorahoza uri mu bagize uruhare mu gutunganya filime nyinshi kuva mu myaka 15 ishize, yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka kazemeza umukinnyi wa filime uzegukana igikombe cyitiriwe Thomas Sankara, intwari yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Ni kimwe mu byiciro bihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Cinema “Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).
Iri serukuramuco Nyafurika rya sinema rizabera i Ouagadougou muri Burkina Faso, ku wa 22 Gashyantare 2025 kugeza kuya 1 Werurwe 2025. Kuri iyi nshuro Chad, ni cyo gihugu cy’Umushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.
Ni ku nshuro ya 29 bizaba bitanzwe. Ndetse, abahatanye bashyizwe mu byiciro 17 birimo igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga. Harimo ibyiciro 15 bya filime mbarankuru (Feature Documentaries), ibyiciro 34 bya filime ngufi, filime zo kuri Televiziyo na filime zagenewe abanyeshuri.
Kivu Ruhorahoza agaragara ku rutonde rw’abaza bagize Akanama kazemeza uzegukana igikombe cyitiriwe Thomas Sankara muri iri serukiramuco rya Fespaco.
Uyu mugabo amaze kwitabira amaserukiramuco akomeye ku Isi arimo nka Sundance, Berlinale ibera mu Budage, IDFA ibera Amsterdam mu Buholandi, TriBeCa, amaserukiramuco ya Varsovie, Melbourne, Sydney, Rio na Saint Paul abera hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kuva mu myaka 15 ishize yiyeguriye Cinema.
Yagize uruhare mu gukora no gutunganya filime nyinshi, ndetse ni umwanditsi w’ibitabo. Yakoze kuri filime zirimo nka ‘Father’s Day’ yo mu 2022, ‘Europa’ yo mu 2019, ‘Things of the Aimless Wanderer’ yo mu 2015, ‘Grey Matter’ yo mu 2011 n’izindi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kivu Ruhorahoza yavuze ko kuba Thomas Sankara yaritiwe igikombe mu bizatangwa mu iserukiramuco ‘Fespaco’ ari uko ari intwari y’iki gihugu. Ati “Sankara ni intwari iwabo, birasanzwe ko yitirirwa ibintu byinshi bitandukanye."
Yavuze ko kuba yaratoranyijwe agahabwa umwanya wo kuzahitamo uzegukana iki gikombe, ari icyubahiro gikomeye kuri we. Ati “Ni icyubahiro kuri Fespaco, kuko ni iserukiramuco ryubashywe kandi n’icyo gihembo kitiriwe intwari yabo y’ikirenga.”
Undi munyarwanda washyizwe mu Kanama Nkemurampaka ka Fespaco, ni umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri wakoze filime “Ethereality” washyizwe ku rutonde rw’abagize uruhare mu guhitamo filime zizahiga mu cyiciro cya filime ngufi (Short Films).
Kuri iyi nshuro, Filime zo mu Rwanda zashyizwe ku rutonde zihatanye muri iri serukiramuco zirimo “Phiona, umukobwa uvuye i Madrid/Phiona, a Girl from Madrid” ya Mutiganda wa Nkunda. Ibaye filime ndende ya Kabiri Mutiganda akoze nyuma ya ‘Nameless’ yatwaye igikombe mu cyiciro cya “Best Script” muri Fespaco 2021.
Izindi filime z’Abanyarwanda zihataniye ibihembo ni “The Bride” ifite iminota 73’ ya Myriam Birara, “Murmures” ya Kivu Ruhorahoza na Christian Nyampeta.
Hari kandi “Minimals in Titanic World” ya Philbert Aimé Mbabazi, “Didi” ifite iminota 83’ ya Gaël Kamilindi ndetse na ‘Imihanda/Quartier’ ya Azam Ndahiro yatunganyirijwe mu kigo “Karekezi Film Residency” cya Joel Karekezi ndetse na Mathew Leutwyler uhataniye ibihembo muri iri serukiramuco abicyesha filime ye 'Fight Like a Girl' iri mu cyiciro cya "Section Diversites'.
Izi filime zose zihatanye mu byiciro binyuranye, birimo icyiciro cya filime mbarankuru, icyiciro cya filime zatunganyirijwe mu bigo by’abantu runaka, icyiciro cya filime ndende n’ibindi. U Rwanda rwabaye igihugu cy’umushyitsi w’icyubahiro, muri iri serukiramuco mu 2019.
Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.
Fespaco ni iserukiramuco rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972. Ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 29.
Thomas Sankara, uzwi nka "Che Guevara wa Afurika," yari intwari ikomeye ya Burkina Faso, umuyobozi wa revolisiyo, umunyapolitiki, n'umuyobozi wa gisirikare.
Yabaye Perezida wa Burkina Faso kuva muri 1983 kugeza muri 1987, agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’igihugu no kurwanya ubukoloni mu buryo bwose.
Ibyo wamenya kuri Thomas Sankara witiriwe kimwe mu bikombe bizatangwa muri Fespaco:
Thomas Sankara yavukiye mu 1949 mu muryango usanzwe. Yize ibijyanye n'igisirikare, kandi urwo rwego rwaje kumufasha kugira imitekerereze yihariye ku miyoborere ya politiki no ku guharanira ubwigenge bwa Afurika.
Mu 1983, yari Minisitiri w'Intebe ubwo we n’itsinda ry'abasirikare b'intyoza bakoze coup d'état, bigatuma aba Perezida ku myaka 33 gusa. Yahise ahindura izina ry'igihugu ryari "Haute-Volta" akirita Burkina Faso, bisobanura "Igihugu cy’Abantu b'Indashyikirwa" mu ndimi zaho (Mòoré na Dioula).
Sankara yari umuyobozi w’impinduramatwara ugendera ku mahame ya sosiyalisiti. Yashyize imbere gahunda z’ubuhinzi, avugurura uburyo bwo guhinga kugira ngo igihugu cyihaze mu biribwa.
Yarwanyaga gukandamizwa kw’abagore, ashyiraho amategeko arengera uburenganzira bwabo, harimo gukuraho gukebwa kw’abakobwa no gushishikariza abagore kwinjira muri politiki.
Yaciye imyitwarire mibi y’abategetsi, agabanya imishahara y'abayobozi barimo n'uwe, kandi akoresha imodoka zisanzwe aho gukoresha iz’agaciro kenshi.
Yashishikarizaga gutera ibiti n’ibindi bikorwa byo kurwanya isarura rikabije n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
Sankara yarwanyaga inyungu z’ibihugu by’ubukoloni. Yamaganye imyenda ya mpuzamahanga, avuga ko ari igikoresho cyo gukomeza gutegeka Afurika. Yasabye ibihugu bya Afurika guhaguruka bikigobotora uwo mutwaro w’ubukene.
Ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, Thomas Sankara yishwe mu mugambi wa coup d'état wateguwe n’uwari inshuti ye ya hafi, Blaise Compaoré, wafatanyaga n'ibihugu by’amahanga bitishimiraga politiki y’impinduramatwara ya Sankara.
Nubwo yishwe, Thomas Sankara yagize uruhare rukomeye mu guha abantu ba Burkina Faso icyizere cyo kwigira no guhindura imyumvire muri Afurika. Imyitwarire ye, amagambo ye y’ubuhanga, n’ibikorwa bye byatumye afatwa nk’ikimenyetso cy’urugamba rwo kubohora Afurika.
Niwe wagize uruhare rukomeye mu guha abagore uburenganzira bwo kwinjira mu nzego z’ubuyobozi no mu kazi ka gisirikare. Ni umwe mu bayobozi baharaniye ubukungu bw’igihugu batitaye ku nyungu z’amahanga. Aho avuye, Burkina Faso yagize impinduka zikomeye mu bukungu, umuco, n’imibereho rusange.
Kivu
Ruhorahoza yatangaje ko yishimiye kuba yarashyizwe mu Kanama kazemeza uzegukana
igikombe cyitiriwe Thomas Sankara
Thomas
Sankara, ni intwari ya Burkina Faso bituma hari byinshi mu bikorwa yitiriwe
Kivu Ruhorahoza asanzwe ari umwe mu batunganya filime zikomeye kuva mu myaka 15 ishize
Kivu Ruhorahoza ni umuyobozi wa filime w'umunyarwanda, umwanditsi akaba na produce, azwi ku rwego mpuzamahanga kubera filime yakinnye yitwa “Gray Matter”
Kivu yagize uruhare mu gutunganya filime "Father's Day"
Kantarama Gahigiri azagira uruhare mu guhitamo uzegukana igikombe mu cyiciro cya "Shorts Films"
TANGA IGITECYEREZO