Umwami Charles wu Bwongereza yohereje ubutumwa bwihariye bwo kwifuriza Perezida Donald Trump ishya n’ihirwe ku kwimikwa kwe bwa kabiri nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na Buckingham Palace.
Mu butumwa bwe, Umwami yashimiye Trump kuba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amerika, anagaruka ku mubano udasaza uri hagati y’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo kugeza ubu nta gahunda zihamye z’uruzinduko rwa Trump mu Bwongereza cyangwa rw'Umwami Charles muri Amerika ziriho, umubano mwiza, uracyahari hagendewe ku nama z’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza (Foreign and Commonwealth Office) nkuko bitangazwa na Dailymail.
Mu gihe Trump yimikwaga ku nshuro ya kabiri, Umwami Charles yavuze ko yishimiye kongera kubona uyu mubano ukomeza gushimangirwa, ashimangira ko ari ingenzi ku gihugu cye no ku Isi muri rusange.
Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya ku bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi, umutekano, n’imikoranire mpuzamahanga, bigamije guteza imbere inyungu rusange.
Uyu mwanya ukomeye w’imikoranire hagati y’Ubwongereza na Amerika werekana uburyo ibi bihugu byombi byubatse ubushuti bukomeye kandi burambye, bushingiye ku mateka.
TANGA IGITECYEREZO