Mu rugendo rwo gushaka kuzamuka mu myanya myiza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda, Gasogi United yasinyishije umunya Senegal, yongerera kugarura umunya Cameroon wahoze ayikinira.
Nyuma y’uko igice cya mbere cya
shampiyona kirangiye Gasogi United iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20, yasinyishije
Umunya-Sénégal Cheickh Bamba Diallo, igarura Umunya-Cameroun Ngono Fernand Guy
Herve.
Umunya-Sénégal Cheickh Bamba Diallo,
ni umukinnyi ukina hagati asatira, akaba yasinye amasezerano y’amezi atandatu.
Uyu mukinnyi yakiniraga Mbour Petite Côte, ikipe iheruka kwegukana igikombe
cy’igihugu muri Sénégal.
Diallo azanye ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora umukino hagati mu kibuga, aho byitezwe ko azafasha Gasogi United kugera ku ntego zayo muri shampiyona, ndetse akaziba icyuho cy’umunya Central Afrina Malipangu Theodor Chrstian uherutse gutandukana nayo.
Gasogi United yasinyishije umunya Senegal karahabutaka
Uretse umunya-Sénégal Cheickh Bamba Diallo Gasogi United yongeye gusinyisha umunya-Cameroun Ngono Fernand Guy Herve, wakiniye Gasogi United kuva muri Kanama 2022 kugeza Gicurasi 2024.
Ngono Fernand Guy Herve yagarutse mu ikipe ayisinyira amasezerano y’amezi atandatu. Herve, wigaragaje nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu bihe byashize, yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi no gufasha ikipe kugira urwego rudasanzwe mu mikino yo kwishyura.
Ngano Herve yagarutse muri Gasogi United
Gasogi United, iyobowe na Perezida KNC, irifuza gukosora amakosa yakozwe mu gice cya mbere cya shampiyona no kurwanira imyanya yisumbuyeho mu mikino yo kwishyura.
Kongera abakinnyi bafite
ubushobozi n’ubunararibonye nka Diallo na Herve ni intambwe ikomeye mu rugendo
rwo kugera ku ntego zayo.
N’ubwo umwanya wa 9 utari mubi ku ikipe nka Gasogi United, ikipe izakenera guhuza imbaraga z’abakinnyi bashya n’abasanzwe kugira ngo yitware neza kandi ishimishe abafana bayo.
TANGA IGITECYEREZO