Abantu barindwi (7) bafunzwe bakurikiranyweho gufata no gusakaza amashusho y'urukozasoni. Muri aba harimo Kwizera Emelyne wamenyekanye igihe yifotozanyaga na The Ben, yambaye ishanga agatigisa imbuga nkoranyambaga. Uretse abafunzwe, abandi babiri (2) bacungishwe ijisho.
Itsinda ry’abantu 9, abahungu 3 n'abakobwa 6 barimo Kwizera Emelyne n'abandi bahurira ku rubuga rwa WhatsApp bise ‘Rich Gang’ bafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranweho ibyana birimo gusakaza amashusho y'urukozasoni aho 7 muri bo bafashwe bashinjwa uruhare mu gufata no gusakaza amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.
Amakuru avuga ko hari abandi bantu bihurije hamwe bagakora imbuga n'ihuriro ryo kuri murandasi bakoreramo ibyaha nk’ibi byo gusakaza amashusho y'urukozasoni. Ayo matsinda ni Sugar Mamy z’Abakire, VIP Online Chart, House Party Show, Aho bibera 24 Hours Rwanda, Black Market Group, Honestly VIP Online Sex Chart, Kigali VP HOOKS-UPS na VIP Online Sex.
Abafashwe uko ari icyenda bahuriye mu cyo bise “Rich Gang” ari na ho bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni. Abafashwe ni Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bamwe muri bo ntibarengeje imyaka 24 hari babiri bakurikiranwe bari mu rugo ndetse na barindwi bakurikiranwe bafunzwe.
Aba bose barapimwe, ibipimo bigaragwaza ko bakoresha ibiyobyabwenge birimo n'urumogi rwo ku kigero cyo hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20 bivuze ko uwanyoye ruke ari uri ku kigero cya 55 naho uwatumuye rwinshi ari ku kigero cya 275.
InyaRwanda yamenye ko abafunzwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo ishami rya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko. Mu gihe bategereje kugezwa imbere y'ubutabera, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yagize ati: “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha".
Yavuze ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko hari abantu basigaye barabigize akamenyero bakabikuramo n'amafaranga bikaba ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure bw'abantu.
Bamwe mu bagiye kwitabwaho harimo abakunze kugaragara bavuga ko babitse aya mafoto n'amashusho by'ubwambure bw'abantu aho batanga nimero bagasaba abantu babakurikira babashije kubona ayo mashusho ngo mutwandikire mu gikari "DM, mukore follow", ubundi byakorwa bagahabwa amashusho RIB iti "Ibi bifatwa nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa."
RIB ivuga ko bamwe mu bagira uruhare runini mu gutuma hafatwa aya mafoto n'amashusho by'ubwambure bw'abasore n'inkumi harimo abubatse (Abagabo n'Abagore), bikaba bivugwa ko babasaba aya mashusho babizeza kubaha agatubutse.
Uru rubyiruko rutawe muri yombi nyuma y'uko Perezida Kagame anenze imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko basigaye bambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga. Yabitangaje mu masengesho yo gushima Imana no gusengera igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025 muri Serena Hotel.
Perezida Kagame yavuze ko akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe. Ati: "Njya mbibona njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho z'abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda.
Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe.
Ni ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk’Abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?”
Yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n'ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru, agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y’ibibazo by’amakimbirane bihora mu miryango. Ati: “Ariko bya biyobyabwenge nibyo bivamo ingaruka zindi z’imiryango guhora irwana buri munsi.”
Perezida Kagame, yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n’amadini, kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda. Ati: “Turebe hirya tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? Twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?”
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho nyuma y’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.
Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze."
Ati “Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”
Abakobwa bakurikiranyweho amashusho y'urukozasoni harimo aba bakurikira:
Uwase Salha
Uwase Shakira
Uwase Belyse
Uwineza Nelly Sany
Ishimwe Patrick ukunze kwiyita Bezos
Gihozo Pascaline
Kwizera Emelyne
TANGA IGITECYEREZO