Inteko Rusange ya Sena yemeje Dr. Kadozi Edward, nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza na Muhongerwa Agnes nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu Rwanda (Gender Monitoring Office-GMO).
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryakozwe na za komisiyo kuri dosiye zabo bikagaragara ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuzuza neza inshingano bahawe.
Perezida Paul Kagame
yagize Dr. Edward Kadozi, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru
(HEC) asimbuye Dr Rose Mukankomeje wari kuri uwo mwanya kuva mu 2019.
Ni impinduka zikubiye mu
itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze ku wa 17 Mutarama
2025.
Dr Kadozi wahawe umwanya
afite ubunararibonye bw’imyaka 14 mu bijyanye no kubakira abantu ubushobozi mu
bijyanye n’ubucuruzi, ubukungu, ikoreshwa ry’ingufu, kubungabunga ibidukikije
n’ibindi.
Anafite ubunararibonye
bw’iyo myaka mu bijyanye no kwigisha n’ubushakashatsi yakoze mu mashuri makuru
na za kaminuza n’ibindi bigo bikomeye by’ubushakashatsi.
Yari umwarimu muri
Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), aho yigishaga abanyeshuri
bo muri master’s ibijyanye n’ubukungu n’iterambere; imirimo yafatanyaga
n’ibindi byo guhugura abantu mu nzego zitandukanye.
Yafashije abarenga 50
bari gukora ubushakashatsi mu byiciro bitandukanye bya kaminuza haba mu cya
Kabiri, icya gatatu na PhD. Ni ubushakashatsi bwakorwaga n’abanyeshuri bo muri
kaminuza zo mu Rwanda, u Burayi na Amerika.
Mu 2019 yakuye
impanyabumenyi y’ikirenga, PhD muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi mu
bijyanye n’ubukungu. Afite kandi master’s yakuye muri Tsinghua University yo mu
Bushinwa, akagira n’indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri yakuye muri
Kaminuza y’u Rwanda.
Ni mu gihe Urwego rushinzwe
kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu
Iterambere ry’Igihugu rwahawe Agnes Muhongerwa nk’Umugenzuzi Wungirije Ushinzwe
Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye ku buringanire.
Sena y'u Rwanda yemeje abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano
Dr. Kadozi Edward yemejwe nk'Umuyobozi Mukuru wa HEC
TANGA IGITECYEREZO