Umuherwe Bill Gates uri mu batangije Microsoft akaba yaranayibereye Umuyobozi Mukuru, yemeye ko Microsoft yahuye n'igihombo cya Miliyari 400 z'amadolari y'Amerika [557,780,324,000,000 Frw].
Umufatanyabikorwa wa Android ihanganye na Microsoft yabwiye Bill Gates ati: "Ni mwe mwagize uruhare runini mu gutuma Microsoft itakaza Miliyari 400 z'amadolari y'Amerika kurusha uko mubitekereza."
Bill Gates yemeye ko Microsoft yahuye n’igihombo cya miliyari 400 z'amadolari y'Amerika ku isoko rya telefoni zigendanwa, yemeza ko byatewe n’amakosa yabo bwite.
Umufatanyabikorwa wa Android, Rich Miner, yavuze ko yatekereje gushinga Android kugira ngo arwanye gukwirakwizwa kw’igitugu cya Microsoft.
Mu butumwa yashyize kuri X (Twitter), Miner yagize ati: "Nagize uruhare mu gushyiraho Android kugira ngo ndinde Microsoft kuba yashyira telefoni mu buriganya nk’uko babigenzaga kuri mudasobwa. Biransetsa cyane iyo numva Gates ataka ko yatsinzwe ku isoko rya telefoni na Android."
Miner yagarutse ku kuba yaragize uruhare mu iterambere rya Windows Mobile muri 2002 ku bufatanye na Orange, ariko akagira impungenge ko Microsoft yashakaga kuganza isoko rya telefoni zigendanwa nka mudasobwa. Yavuze ati: "Mufite uruhare runini mu gutuma Microsoft itakaza miliyari 400 z'amadolari y'Amerika" nkuko tubicyesha Times of India.
Ibi byagaragajwe nyuma y’uko Gates avuze ko kudashobora guhangana na Android na iPhone ari imwe mu makosa akomeye Microsoft yakoze, bikaba byaratwaye agaciro k’isoko kangana na miliyari 400 z'amadolari y'Amerika.
Microsoft yatinze kwinjira ku isoko ry’imbuga zigezweho, mu gihe iPhone yatangijwe muri Kamena 2007, Android muri Nzeri 2008, naho Windows Phone 7 ikaza mu Ukwakira 2010. Iyi ntambwe yatinze yatumye Apple na Android bifata 99.9% by’isoko rya telefoni.
Microsoft iri mu gihombo gikomeye nk'uko byemejwe na Bill Gates
TANGA IGITECYEREZO