Kigali

Instagram yamuritse Program nshya itunganya amashusho

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:21/01/2025 16:11
0


Urubuga rwa Instagram rwashyize hanze Program nshya yo gukora no gutunganya amashusho izatangira gukoreshwa mu byumweru biri imbere.



Instagram, urubuga rukomeye rwo gusangiza amashusho n'amafoto, gukwirakwiza amakuru n'ibindi, rwamaze kumenyesha ko rwashyize hanze program nshya yitwa "Edits", izafasha abakoresha gukora no gutunganya amashusho. Iyi program iteganyijwe kuzatangira gukoreshwa mu byumweru bike biri imbere, nk'uko byatangajwe n’abayobozi ba Instagram.

Edits izaba ikoreshwa byihuse kandi byagutse, izemerera abakoresha Instagram gukora amashusho yihariye, aho bazaba bashobora kongeramo ibice bitandukanye birimo amajwi, imyandikire, amashusho y’inyongera ndetse n’ibindi. 

Iyi program izatuma abantu bashobora gutunganya amashusho yabo neza kandi mu buryo bworoshye, nta mpungenge zo kuba basabwa kuba bafite ubumenyi buhambaye mu by'ikoranabuhanga.

Instagram yizeye ko iyi program izongera amahirwe yo gukurura abakoresha benshi bashya, kuko izafasha abatagira ubumenyi bwo gutunganya amashusho kubona uburyo bwiza bwo gukora ibihangano byabo, byose biri muri telefone zabo gusa. 

Abayobozi ba Instagram bavuga ko Edits izakomeza gushyira imbere uburambe bw'abakoresha Instagram, ibaha uburyo bwo kubyaza umusaruro ubuhanga bwabo mu gukora amashusho.

Uko byagenda kose, abakoresha Instagram bategereje ko iyi porogaramu izabaha uburyo bushya bwo kwigaragaza, kuganira ndetse no kwishimira ibihangano byabo ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, ntiharamenyekana igihe nyirizina "Edits" izatangirira gukoreshwa, ariko biravugwa ko iri hafi gutangira.

Instagram ikomeje kwagura ibikorwa byayo no kuzana udushya twifashishwa mu gukora amashusho, igamije gutanga uburambe bushya ku baguzi bayo ndetse no kuguma ku isonga mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga.

Bumwe mu buryo buzakoreshwa hatunganywa amashusho bakoresheje "Edits" App nshya Instagram yashyize hanze izatangira gukora mu byumweru biri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND