Kigali

Deo Salvator yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi be bamaranye imyaka 11- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2025 0:45
0


Umunyarwanda Deo Salvator ufite ubuhanga mu gucuranga gitari, yasezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Gisèle Niwemutoni, bamaze imyaka 11 baziranyi byagejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.



Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, mu muhango wabaye ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, aho witabiriwe cyane cyane n’abacuranzi b’inshuti ze, ndetse n’abandi bo hafi mu miryango yombi. 

Deo Salvator yabwiye InyaRwanda, ko yahisemo kurushinga na Gisèle Niwemutoni kubera ko hari byinshi yamukundiye yari akeneye ku mukobwa bazarushinga. Ati “Namukundiye umutima we, ubwitonzi, imico, ubwiza n’imitekerereze.”

Uyu mugabo yavuze ko yahuye n’umugore we bahuriye ku rubuga rwa Facebook mu myaka 11 ishize. Ati “Twahuye mu 2011 duhuriye kuri Facebook, tuba inshuti mu myaka 11 ishize, tubona gukundana mu 2022, bivuze ko imyaka irenze itatu dukundana.”

Deo Salvator aherutse gushyira ku isoko Album “Life Within Vol. II’ iriho indirimbo yatuye umubyeyi we kubera ubuzima babanyemo.

Iyi album inavuga ku rugendo rw’ubuzima bw’umucuranzi kuva avutse kugera aho abereye umuhanzi. Iriho indirimbo 'Eyes of your heart', 'Lantern', 'Abarame', 'Golden Light', '432 Hz', 'Mending Dreams', 'Imizi', 'Ubudasa' yakoranye na Munyakazi Deo, 'Alleviant', 'Guid at Sea' na 'The Train of Elan'.

Uyu muhanzi avuga ko kuri iyi album yashyizeho indirimbo yise ‘Guide at Sea’ yatuye umubyeyi we bitewe n’ubuzima babanyemo, aho bagendaga basubizwa inyuma n’abantu batekereza ko bagiye gusabiriza.

Ati “Muri iyi ndirimbo mba nsubiza amaso inyuma nibaza ku mpamvu, amaduka, banki, taxi zadusubizaga inyuma zitekereza ko tugiye gusaba kubera gusa mama atabona... Ariko ni byiza ko ibintu bigenda bihinduka.”

Aherutse gukora ibitaramo byo kumenyekanisha iyi Album byabereye mu bihugu birimo u Budage, u Bwongereza n’ahandi. Yanitabiriye ihuriro ry’abacuranzi ba Gitari akusitike bacuranga bataririmba, “Acoustic Fingerstyle” ryamuhuje n’abacuranzi ba gitari bakomeye ku Isi n’andi.

Salvator ni umunyarwanda wihebeye gitari wayibyaje umusaruro. Salvator w’imyaka 30 avuka mu muryango w’abana barindwi akaba uwa kane. Aherutse gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ryo gucunga umutungo.

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2008 ubwo yari umubyinnyi w’indirimbo zigezweho abihagarika mu 2011 bitewe n’imvune yagize.

Yahagaritse kubyina amaze kwitabira Iserukiramuco rya FESPAD. Iruhande rwo kuba yarabyinaga yakuriye mu muryango w’abanyamuziki aho abavandimwe be batatu bacuranga piano bakanaririmba.

Nyirarume ari umucuranzi wa piano; umwanditsi w'umuziki, mushiki we avuza ingoma, muramu we acuranga gitari bass na babyara be bacuranga gitari ari naho umwe muri bo yaje kumwerekere inota rya mbere kuri gitari. 


Deo Salvator yahamije isezerano rye n'umukunzi we Niwemutoni Gisele Deo 

Salvator yavuze ko yamenyanye n'umukunzi we mu myaka 11 ishize 

Deo yavuze ko yahuye n'umukunzi we bahuriya ku rubuga rwa Facebook 


Deo yavuze ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa biyemeje kubana 


Niwemutoni Gisele wiyemeje kurushinga n'umucuranzi wa Gitari, Deo Salvator




KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM YA KABIRI YA DEO SALVARTOR UGIYE GUSHINGA URUGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND