David Knock yatangiye kubona ibintu bitangaje mu rugo rwe, ariko ntiyigeze atekereza ko ibyo abonye bishobora guhindura umubano wabo.
Umugore we, Katie, yari amaze kwiyegereza imbwa yabo yitwa Bailey, yo mu bwoko bwa Australian Shepherd. Ku ikubitiro, ubucuti bwabo bwabonekaga nk'ibisanzwe, cyane ko David yamaraga amasaha menshi mu kazi k'ibaruramari, naho Katie akamara igihe kinini mu rugo.
Icyakora, ibintu byatangiye gutera David amatsiko ubwo Bailey yatangiraga gukurikira Katie aho ajya hose, harimo no mu bwiherero. Kuva mbere, David yabifataga nk'ibisanzwe, ariko uko iminsi yicumaga, yatangiye kwibaza byinshi.
Umunsi umwe, David yafashe icyemezo cyo gukoresha Camera yo mu rugo kugira ngo amenye neza ibiberamo. Icyo yabonye cyaramutunguranye: Katie ntiyari mu bikorwa bidasanzwe cyangwa bifite icyo bihishe. Ahubwo, yari yitaye ku mibereho y’imbwa yabo.
Bailey yakundaga guhura n’ibibazo by’impinduka z’ubushyuhe nyuma yo gukinira hanze. Katie yari yaramenye ko amazi ashyushye atuma imbwa yabo ihumeka neza kandi ikoroherwa. Buri gihe yafataga umwanya wo gufasha Bailey kwiyuhagira cyangwa kwishimira igihe bari kumwe.
Ibyo David yabonye byamweretse uburyo Katie afite umutima w’urukundo n’ubwitange, ndetse yasanze urukundo rwe n’imbwa yabo Bailey atari ibyo kumuteranya, ahubwo ari isomo ryo gushimangira umuryango wabo.
Ubu, urugo rwabo rwahoze rwuzuye ubusa i Atlanta rwabaye intangarugero mu rukundo. Urukundo rwa Katie kuri Bailey rwatumye David arushaho gukunda umugore we kurushaho, kuko yamenye neza ko umutima w’urukundo n’ubwitange aribyo shingiro ry’umuryango mwiza.
TANGA IGITECYEREZO